Byakomeye ,kuki Perezida Museveni yahamagaye muri Africa y’Epfo kubera abishe umukobwa Magara kandi hari benshi bishwe?

Perezida Museveni wa Uganda yarambiwe abicanyi n’ubwicanyi bubera muri icyo gihugu bw’indengakamere aho abagizi ba nabi baherutse gufata bugwate umukobwa witwa Suzan Magara bagasa se amafaranga menshi akabaha Miliyoni 700 bikaba ibyubusa bakamwica.

Kuri iki cyumweru tariki 25 Werurwe 2018  nibwo Perezida Museveni ubwe yafashe Telephone ahamagara abakuriye inzego z’umutekano muri Africa y’Epfo ashaka ko abishe Suzan Magara bahungiyeyo bafatwa bakagarurwa muri Uganda.

Agaba uri muri Africa y’Epfo uvugwa ko ariwe uri inyuma y’urupfu rwa Suzan Magara

Suzan Magara wishwe

Amakuru y’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda yagaragaje ko umwe mu muryango wa Magara witwa Agaba ariwe wari inyuma y’urupfu rwa Suzan Magara akaba aba muri Africa y’Epfo ndetse yarabonye ubwene gihugu bwaho.

Impamvu yatumye Perezida atelephona muri Africa y’Epfo ni uko Uganda yohereje abasirikare bayo muri Africa y’Epfo kujya gukurikirana ikibazo cy’abishe Magara nyuma yo gusanga uwo Agaba umunsi Magara apfa aribwo yuriye indege ava muri Uganda aho yari amaze iminsi arya ubuzima.

Nyuma yo gusanga bitapfa gushoboka ko ibihugu byombi bihana abafungwa kuko bisaba kuba bifitanye amasezerano none ayo masezerano akaba ntayo kandi Agaba na bamwe bafatanije uwo mugambi bari muri Africa y’Epfo bafite ubwene gihugu bwaho n’ubwo ari Abagande.

Perezida Museveni akimara guhabwa ayo makuru ko bitashoboka ko abashije Magara bagarurwa nibwo yahisemo kwihamagarira abashinzwe umutekano uhuza ibihugu byombi kugirango yivuganire nabo arebe ko hari icyo byatanga.

Kugeza ubu hamaze gufatwa abakekwa kwica Magara 20 ndetse na Agaba muri Africa y’Epfo akaba afunzwe ariko Uganda yifuza ko yagarurwa muri Uganda akabazwa byinshi.

Suzan Magara yafatiwe Kabaka Anjagala Road ,Rubaga Division muri  Kampala tariki 7 Gashyantare 2018 bamumarana iminsi 21 yose Polisi n’izindi nzego zose zarananiwe gufata abafashe bugwate Magara Suzan ndetse bakamwica bamaze kumukataho intoki 2 bakazoherereza ise mu ishashi.

Urupfu rwa Magara bivugwa ko rwirukanishije benshi ndetse harimo na Gen.Kale Kayihura n’uwari Minisitiri w’umutekano muri Uganda.

Iyo minsi yose abagizi ba nabi bamaranye Magara bakoresheje ubuhanga buhanitse aho bakoresheje simcard 17 na Telephone 17 kuko buri simcard bamaraga guhamagaza ise w’uwo mukobwa bayikuragamo bakayijugunya na Telephone bakoresheje bakajugunya kugirango zidatuma bafatwa.

Ariko ubu abantu baribaza kuki Perezida Museveni yahagurutse gukurikirana ibyubu bwicanyi kubera Magara kandi hari abandi benshi bishwe nabi ariko ntabihagurukira nkuko yahagurutse ku rupfu rwa Suza Magara?.

Amakuru avuga koi se wa Suzan witwa Magara nawe ari inshuti magara ya Perezida Museveni ndetse bakaba bafite byinshi bakorana.

Kandi uyu Magara akaba ari umukire ukomeye cyane muri Uganda ku buryo amakuru agera ku kinyamakuru Itoroshinyayo  avuga ko bahamagarana nkuko ubona inshuti zihamagarana buri munsi ,umuntu uhamagara Perezida aho ashakiye aba akomeye cyane.

Abishe Suzan bakoresheje ubuhanga bukomeye cyane ku buryo na Lt.Gen.Tumukunde wari Minisitiri w’umutekano muri Uganda yavuze ko uburyo bakoresheje buhambaye kubumenya kuko biba muri filime gusa.

Bari bafite ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru ku buryo iyo Magara yahamagara polisi cyangwa abasirikare baba bagiye kwinjira mu modoka bambaye sivile bahitaga bamubwira bati turakureba abo bantu bakure mu modoka cyangwa twice umukobwa wawe agahita abakuramo akibaza uburyo bamureba bikamuyobera.

N’amafaranga uburyo bayabonye baratelephonaga bakamutegeka uwo ayaha nawe bakamubwira akinjira mu modoka bakagenda bamubwira aho anyura bamureba bamukatisha akagera aho bakamubwira ngo ave mu modoka agende n’amaguru urugendo rw’ibirometero hafi 2 bakamubwira ngo ishashi irimo akayabo k’amafaranga agatereke hasi asubireyo gutyo niko babigenje barangije kuyabona n’umwana baramwica.

Muhungu John –Kampala

Leave a Reply