Mukakidede Belita udoda yagiriye inama abagore gukura intoki mu mufuka bagakora

Uyu ni umunsi w’ibyishimo mu gihugu cy’uRwanda kubera ko ari umunsi mpuzamahanga w’abagore kandi umugore yahawe ijombo yitabwaho, umugore asigaye afata imyanzuro ikomeye kandi igashyirwa mu bikorwa bitandukanye na cyera aho atagiraga ijambo muri sosiyete.

Hano mu Rwanda bamwe mu bagore bafite aho bateraniye mu Murenge wa Gitega aho bafite ibyishimo byishi bishimira kubyo bagezeho kandi bateganya gukomeza gukora neza.

Bagakomeza bavuga ko bagomba gushyiramo imbaraga bagakora  kugira ngo bakomeze gutera imbere ndetse  bafite byishi bagiye bakora hari umubyeyi  witwa Mukakidede Belita wagiriye inama abagore bataramenya gukora gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere.

Ikinyamakuru Itoroshinyayo yaganiriye nawe atubwira ibyo amaze kugeraho mu kazi akora kubudozi.

Mukakidede yagize ati “njyewe ndaboha kandi mboha ibintu bitandukanye birimo imyenda yo kwifubika udufurari hamwe nu dukapu ibyo mbikora nifashishije ubudodo na koroshi kandi bimbeshejeho.Natangiye numva bitoroshye ariko narabishoboye n’abandi bagore bari hirya no hino batinya gukora nabagira inama yo gutinyuka bagakora kuko iyo ukora nta n’uwagusuzugura kandi ntibisaba amafaranga menshi cyane”.

Twahasanze abantu yigisha kuboha nkuko twabibonaga, twabonye babikorana ubushake kandi babyitabira, twahasanze n’abana bato iyo batari kwiga nabo baba bari kwiga uko baboha aho kugira ngo nibava kwiga batazerera ahubwo bige kudoda.

Yatubwiye ko umuntu wese waba ushaka kuza akiga uko baboha cyangwa kudoda amarembo afunguye yaza akamwigisha.

Kuru uyu munsi Perezida Paul Kagame yavuze ko abagore ari inkingi ikomeye y’imibereho myiza n’ububukungu by’igihugu kandi ko u Rwanda rwateye intambwe mu guha abagore n’abakobwa ubushobozi bukwiye.

Uyu munsi kandi abantu hirya no hino ndetse no kumbuga nkoranyambaga nka Facebook na Whatsap abantu biriwe bifuriza abandi umunsi mwiza w’abagore kimwe mu bigaragaza ko umugore amaze gushyigikirwa no gutera imbere ndetse no guhabwa agaciro gakomeye.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015,ryafunguriye amaremo umugore mu buyobozi, rivuga ko bagira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

U Rwanda ruza ku isonga ku Isi mu kugira ubwiganze bw’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko kuko bihariye 64%.

 

Samantha Umuhoza

 

Leave a Reply