Bishop Rugagi, Apotre Rwandamura, Rev Nyamurangwa Fred, bose uko ari 6 batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Bishop Rugagi Innocent, Apotre Rwandamura Charles, Rev Nyamurangwa Fred ,Rev,Ntambara Emmanuel ,Pastor Dura James ,Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel uko ari 6 batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda irimo gukora iperereza ku bikorwa byabo bikekwa ko bigamije kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agendanye n’Amadini n’amatorero.

Apotre Rwandamura Charles

Bishop Rugagi Innocent

Aba bapasiteri batawe muri yombi bakurikiranyweho gukora ibikorwa bigamije kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agendanye n’amadini n’amatorero, ibyo bikorwa bikaba byarakurikiye ihagarikwa rw’insengero (insengero zisaga 700 zimaze gufungwa muri Kigali).

Nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda, abapasiteri batawe muri yombi ni: Bishop Rugagi Innocent wa Redeemed Gospel church, Apotre Rwandamura Charles wa United Christian church, Rev Ntambara Emmanuel, Bishop James Dura, Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel na Rev Pastor Fred Nyamurangwa uyobora itorero CELPAR.

Kuri iki Cyumweru tariki 4 Werurwe 2018, twabagejejeho inkuru y’itabwa muri yombi rya Bishop Rugagi Innocent. CP Theos Badege Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko Polisi y’u Rwanda irimo gukora iperereza ku banyamadini bakoze  inama mu buryo butemewe n’amategeko , izo nama zikaba zigamije kunaniza iyubahirirwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga amadini n’amatorero. Yagize ati “Polisi yatangiye iperereza hamenyekana ababiri ku isonga n’ibikorwa bigize icyaha bakoze .Muri ibyo byaha harimo gukoresha inama mu buryo bunyuranije n’amategeko no kurwanya ububasha bw’amategeko”.

Perezida Paul Kagame aherutse gukomoza ku kajagari k’insengero mu mujyi wa Kigali. Tariki 1 Werurwe 2018 ubwo yasozaga Umwiherero ubaye ku nshuro ya 15 wahuje abayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda, Perezida Kagame yasobanuye igitera akajagari, avuga ko kaba ahantu hari abantu bakize cyane bakagera aho barengwa ndetse kakaba na none ahantu hari abantu bakennye, ahita atanga urugero k’u Rwanda ndetse na Afrika muri rusange.

Perezida Paul Kagame yakomeje yibaza niba ubundi izo nsengero zafunzwe muri Kigali hari ikindi kintu cy’umusaruro zitanga. Yibajije ibikorerwa muri izo nsengero, niba zitanga amazi, niba se ari inganda cyangwa se amaduka. Igisubizo cyabaye Oya! Aha ni ho yahise avuga izo nsengero zafunzwe kubera akajagari. Perezida Kagame yagize ati:

Reka mbabwire naho nabonye bavuga ko mu mujyi ubwabo bafunze insengero 700 mu mujyi wa Kigali, ubwo ni robine (Boreholes)zitanga amazi? nta n’izo dufite 700, ashwi! Ikindi kintu cy’umusaruro tugejeje kuri 700 muri uriya mujyi ni iki? ni inganda? Turazifite se?,..ariko amadini 700 mwarinze no gufunga, ubwo bivuze ni akajagari. Akajagari kabaho kubera uko system iteye, uko iriho. Kabaho bitewe n’ikintu kibuze mu muco w’imibereho n’imikorere. (….) ni ho nabarije nti ariko ubundi ayo makiliziya 700 mwagiye gufunga, hakorerwamo iki? Hatangirwamo amazi?,..ni amaduka? ,..ni inganda, ashwi! Ntacyo biguha ariko ugomba kuba ubifite, nta n’ubwo ufite ikikurinda ingaruka mbi zabyo ariko isi igomba kukubwira ngo komeza ubifate, nujya kubihungabanya turavuga ko nta burenganzira abantu b’aho ngaho bagira.

 

 

Leave a Reply