Umuhanzi Davido wataramiye abanyarwanda yaguye kurubyiniro bakeka ubusinzi

Umuhanzi Davido wo mugihugu cya Nigeria yataramiye  abanyarwanda mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 I Kigali mu rugendo rw’ibitaramo yise 30 Billlion Africa mu gitaramo cye hari hatumiwe abahanzi bazwi kandi bakunzwe hano mu Rwanda harimo Charly na Nina ,Yvan Buravan na Riderman bararibye basusurutsa abanyakigali ku buryo abantu batashye banezerewe cyane.

Hagezweho igihe cyo kuza cya Davido wari utegerejwe na bafana be, yaraje ariko mukuza yazamutse ingazi agira ngo agane kurubyiniro ariko umuhanzi Davido yaraguye abafana bose bariyamira bamwe batangira no kuvuga ko ashobora kuba yaje yanyweye inzoga.

Ubwo yaririmbaga ageze hagati byatunguye abafana beshi mukubona ahamagaye Umuhanzi Jay polly ngo baririmbane bamwe mubafana bavuga ko byabashimishije cyane kubona Davido avuga ko ari we muhanzi azi mu Rwanda ukomeye.

Davido yahamagaye umuhanzi Jay Polly ngo amufashe kubyina

Ariko iyo warebaga uburyo abyina cyangwa uburyo abyinamo wabonaga ari ibintu bidasazwe kuko yabyinaga yurira ibyuma bimwe biba byubakishije urubyiniro bamwe mubashizwe kumurinda bakagerageza ku mufata ngo atagira icyo aba yarakomeje kuririmba maze amanuka mubafana ajya kuririmbana nabo ariko ntiyatinze kuko yahise asoza kurirmba.

Davido wataramiye abanyarwanda yaherukaga mu Rwanda muri nyakanga 2014.

Nina

Charly

Bravani

Davido yuriraga ibyuma abashinzwe kumurinda byabahangayikishije

 Igitaramo cya Davido kitabiriwe n’abantu benshi aho cyabereye I Remera kuri Stade Amahoro ndetse kikaba cyaritabiriwe n’abakobwa bafite imyambarire abenshi bavuga ko idasanzwe ariko abandi bavuga ko ariyo myambarire y’ikirori.

Kuri uwo munsi imvura yaragiye ari nyinshi abantu batangira kuvuga ko igiye kwica igitaramo cya Davido agahomba ariko byagaragaye ko iyo umuhanzi akunzwe ni imvura bayizamo kuko imvura yahiseho gato abantu baza ari benshi ku buryo atahombye ahubwo yungutse.

Samantha Umuhoza

Leave a Reply