Abanyarwenya babahanga mu gusetsa muri Africa bagiye gutaramira I Kigali mu iserukiramuco ryo gusetsa,bazabanza gusetsa abagenzi muri Bus

Kuwa 25 Werurwe 2018 Abanyarwenya babahanga mu gusetsa muri Africa bagiye kuza gusetsa abo mu Rwanda mu  Iserukira muco dusanzwe tuziho gusetsa ariko ubu bikaba bigiye kuba ku rwego rwa Africa rikabera mu Rwanda mu rwego rwo kunezeza abasanzwe bakunda kureba abantu basetsa ryitwa Seka Festival .

Bikaba byavuzwe ko ariryo serukira muco rya mbere rigiye kubera mu Rwanda ryateguwe na Arthu nation kandi rikaba ribarizwamo Nkusi Arthu usanzwe ari umunyarwenya wabigize umwuga kandi akaba amaze kwamamara mu Rwanda no mu bihugu byishi bigiye bitandukanye.

Seka Festival ni iserukira muco rijya kumera nk’ibitaramo bya seka live mbere ibitaramo byajyaga biba babaga batumiye umuhanzi umwe ukunzwe akaba ariwe uza agafatanya n’abandi basanzwe babikora mu Rwanda  bakaba aribo basetsa abantu. Ubu siko bimeze  byarahindutse kuko ubu bateguye ibintu bidasazwe ubu rifite umwihariko.

Nkusi Arthur uzi gusetsa mu Rwanda

Salvador(Uganda)

Klgingi da Druck(Nigeria)

Idriss Sultan(umunya Tanzania watwaye big brother 9)

Ubu ryatumiwemo abanyarwenya umunani bo mu bihugu bitandukanye bazwiho gusetsa kandi bakaba bafite iyo mpano yo gusetsa.

Nkusi Arthu uri mu bateguye iri serukira muco yagize icyo abaivugaho ati  n’ikintu gishya kije mu Rwanda, rizamara iminsi ibiri umunsi wa mbere rizabera muri bus zitwara abagenzi imihanda izakoreshwa ni tanu harimo Kicukiro,Kacyiru,Remera, Gikondo ndetse na Kimironko, izo modoka zizaba zigana mu mujyi ubwo uzajya utega bus nkibisazwe ukinjira maze ugasangamo umunyarwenya maze akagenda agusetsa kugera aho ugiye uwo ukaba ariwo mwihariko iri serukiramuco rifite.

Yongeye agira ati impamvu twahisemo ni uburyo bwo gushaka uko twagura urugendo rwo gusetsa twaje gusanga abantu bacyeka ko kureba urwenya ari ibintu bihenze twahisemo kwegera abafana cyangwa abakunzi bakunda guseka.

Kwinjira mu modoka bizaba ari amafranga 500 gusa. Ku munsi wa kabiri nibwo seka festival izasorezwa muri camp kigali twagabanyije amafaranga kubanyeshuri ni ibihumbi bibiri bazishyura ahasazwe ni ibihumbi bitanu muri V.I.P ni ibihumbi icumi(10.000Rfw).

Abanyarwenya batumiwe muri iri serukiramuco harimo bayobowe ni gihanajye mu gusetsa Klgingi da Druck(Nigeria),Eric Omindi(Kenya),Chipukeezy(Kenya),Salvador(Uganda),Kigingi(Burundi),Captain Kalid(Tanzania),Idriss Sultan(umunya Tanzania watwaye big brother 9) na Arthu Nkusi(Rwanda).

 Irankunda Gisele

Leave a Reply