Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Egypt yajyanywe mu Nkiko kubera kuvuga nabi amazi ya Nile ko ari umwanda atera indwara

Umuhanzi uzwi cyane witwa Sherine Abdele Wahab akaba n’icyamamare mu gihugu cya Egypt yavutse mu mwaka  1978 akaba yarakoze cyane kuko amaze gusohora Alubumu 10, Sherine Abdel Wahab akaba yaranagiye mu birori byo guhemba abahanzi (awards ceremony) muri 2004.

 Mu ndirimbo yasohoye harimo izagiye zikundwa cyane nka da2alsaytara,w meen ekhtar,ya layali,khaynen,shorkram ya shaham izo ndirimbo ziri muri zimwe zakunzwe cyane mu gihugu cya Egypt ndetse no kw’isi hose.

Uyu muhanzi akaba avuka mu gihugu cya Egypt arakunzwe cyane anafite abafana beshi muri Egypt yariribye indirimbo avuga ukuntu amazi yisoko ya Nile iyo uyankweye atuma umera nk’umuntu wasinze kandi ayo mazi akaba anatera indwara.

Sherine Abdele Wahab

 Muri make yavuze ko amazi ya Nile ari mabi ko abantu batangomba kuyanywa kuko atera indwara kandi ko ashobora gutera ibyorezo. Uyu muhanzi uba mu gihigu cya Egypt rero bamaze kubona ko ibyo yariribye ari ibintu byo gupfobya no kubeshya bahise bamukatira igifungo cy’amezi 6 afunzwe.

Akimara gufatwa yatanze ibisobanuro kuri iyo ndirimbo yariribye avuga kumazi ya Nile ,yavuze ko iyo ndirimbo yariribye yaririmbaga ari mu mikino ko atabiririmbaga akomeje ko yari yibereye mu mikino.

Akaba anasaba imbabazi kubera iyo ndirimbo yariribye itarashimishije beshi kurukuta rwe rwa facebook yanditse asaba imbabazi ko kandi azisabye abikuye ku mutima kubantu bose yaba yarababaje abasabye imbabazi nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru gikomeye cya The dailymail dukesha iyi nkuru.

Amazi ya Nile anywebwa mu bihugu byinshi no mu Rwanda akaba ahacururizwa ndetse akaba akundwa n’abantu benshi muri rusange.

 

Irankunda Gisele and Umuhoza Samantha

Leave a Reply