Chamilion yavuze impamvu atagiye gufasha Bobi Wine gushaka amajwi nkuko abandi bahanzi bamufashije

Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Chamilion mu gihugu cya Uganda yavuze impamvu atagiye gufasha umuhanzi mugenzi we Bobi Wine mu gushaka amajwi nkuko abandi bahanzi bamufashije ndetse agatsinda ubu akaba yabaye Umudepite mu Nteko ishingamategeko ya Uganda.

Aba bahanzi bombi cyera iyo bahuraga zabaga ari ingumi buri umwe ahigira undi ariko Bobi Wine buri gihe aratsinda kuko n’icyo gihe iya barwanaga byarangiraga Chamilion akubiswe cyangwa atsinzwe.

Mu bitaramo byo gushaka urusha undi abafana byarangiraga Bobi Wine atsinze ndetse agatsinda n’abandi batari Chamilion barimo Bebe Cool we kuza n’uyu munsi badashobora kuvuga rumwe.

Chamilion impamvu yavuze ko atitabiriye ibitaramo bya mugenzi we Bobi Wine ari uko yabuze umwanya kuko yarimo kwitegura gukora igitaramo kiswe Hit after hit.

Bobi Wine na Chamilion

Abajijwe niba ari uko kuva cyera batumvikanaga Chamilion yagize ati “ntago ariyo mpamvu ni uko nabuze akanya muri iki gihe buri umwe aba afite gahunda ze n’uburyo yakora agatera imbere .Ibyo kuvuga ko ari uko twangana ntago aribyo ibyo byararangiye cyrera ubu turi abagabo bakuru bafite imiryango nta mwanya twabona wo kujya muri ibyo byabayeho cyera tukiri abasore twirirwa tunywa inzoga n’itabi ariko ubu twarakuze turi abagabo ndetse no mu gushyingura Ivan twari twicaranye na Bobi Wine nta kibazo dufitanye ahubwo mwifurije gutsinda amatora”.

Umuhanzi Bobi Wine we akaba yaragerageje kujya gushyigikira mugenzi we Chamilion mu gitaramo cyabaye kuwa gatanu tariki 30 Kamena 2017 kuri Lugogo Cricket Oval maze Chamilion aramubwira ati icyambujije kuza gukugushyigikira n’ibi narindimo mbese uyu niwe mwana wanjye nawe ibyo wari urimo niwe mwana wawe .

Noella

 

Leave a Reply