Nyuma yo kwihanizwa na Polisi umuryango wa Kaweesi uvuga ko udatewe ubwoba bwo gufungwa ariko ukuri kukamenyekana

Umuryango wa nyakwigendera wahoze ari umuvugizi wa Polisi mu gihugu cya Uganda akaraswa n’abantu bataramenyekana baherutse gutangaza ko babona polisi itarimo gukora iperereza uko bikwiye.

Polisi y’igihugu nayo ihita ibasubiza ibihaniza ko badakwiye kuvuga ko iperereza ritarimo gukorwa kandi hari abantu bafashwe bagafungwa ndetse n’abandi bakirimo gushakishwa.

Andrew Felix Kaweesi aho yarasiwe n’uwamurindaga n’umushoferi

Umuvugizi wa Polisi mushya wasimbuye Andrew Felix Kaweesi witwa Asan Kasingyeyavuze ko umuryango wa nyakwigendera n’inshuti zawo baza gufatwa bagafungwa kubera amagambo bagenda bavuga hirya no hino ku rupfu rwa Kaweesi nkuko ikinyamakuru Bukedde cyabivuze Kuwa 23 Kamena 2017.

Umuryango wa Andrew Felix Kaweesi bakoze inama mu rugo rwa nyakwigendera Kitwekyanjovu – Lwengo kuwa kane tariki 22 Kamena 2017 bayobowe na Leo Ruhinda aho bavuze ko badatewe ubwoba n’ibyo Polisi yavuze ko izabafunga kubera ko bavuze ko iperereza ridakorwa uko bikwiye bakaba biteguye gufungwa ariko ntibizababuza kuvuga ukuri.

Ruhinda yagize ati “buri tariki 17 buri kwezi tuzajya tujya ku mva ya Kaweesi kumwibuka kugeza igihe polisi izaduha ubushakashatsi yakoze ku rupfu rwa Kaweesi nitabikora natwe tuzakomeza kujya tujya ku mva ye ndetse tuvuge n’uburyo polisi yananiwe kugaragaza abamwishe bamurashe”.

Phina Bagenda mushiki wa Kaweesi yavuze ko nk’umuryango wa Kaweesi kuri iki kibazo bafatanije kandi bari kumwe mucyababaho bose uretse abantu 2 bamaze kwitandukanya nabo kubera ko batazi icyo dushaka kugeraho.

Mu bamaze kwitandukanya n’umuryango wa Kaweesi harimo umugore  witwa Maria Ntejerize uzwi nka  Maama Gertrude wari inshuti magara ya nyakwigendera uherutse guterwa n’abantu batazwi iwe mu rugo bakamubwira ko natava mu bibazo by’umuryango wa Kaweesi bazamwica cyangwa bamumugaze bityo ubu akaba afite ubwoba bwinshi aribyo byatumye umuryango uvuga ko badatewe ubwoba n’umuntu uwo ariwe wese.

Hari Abayisiramu benshi bafashwe ndetse bamwe bagatwarwa ahitwa Nalufenya bagakubitwa no kubica urubozo ariko bikaba bivugwa ko ataribo bamwishe kuko hafashe abantu benshi harimo n’abana bato n’umugore umwe .

Muhungu John –Kampala

 

 

 

 

Leave a Reply