Twagiramungu na Padiri Mpayimana nabo bari baje muri Rwanda Day

Amakuru agera ku kinyamakuru Itoroshinyayo.com aturuka mu gihugu cy’uBubiligi ni uko umusaza Twagiramungu Faustin na Padiri Nahimana Thomas uherutse gushaka kuza mu Rwanda kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida akagarukira mu kibuga cy’indege muri Kenya bari baje muri Rwanda Day iherutse kubera muri icyo gihugu tariki 10 Kamena 2017 ariko batinya kwinjira bahagarara hafi yahoo yaberaga kugirango birebere uko abanyarwanda baganira na Perezida Kagame.

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Itoroshinyayo utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite yagize ati “twabonye Twagiramungu Faustin na Padiri Nihimana Thomas bahagaze hafi yahoo Rwanda day yaberaga basa n’abafite agahinda ko gusangira n’abandi ijambo rya Perezida Kagame kubera ko bahora barwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame ariko babikora kugirango bibonere imibereho ariko mu mitabo yabo nabo barabizi ko Perezida Kagame amaze guteza imbere u Rwanda”.

Ibumoso ni Padiri Nahimana Thomas na Twagiramungu Fastin

Abandi banyarwanda bitabiriye Rwanda day batashye bishimye cyane uburyo Perezida Kagame yabaganirije ku iterambere ry’igihugu ndetse bamwe bakamusaba gutaha bagasazira mu gihugu cyabo akabwira ko ibyo byoroshye abandi bakamusaba ko bashyirirwaho uburyo babona inguzanyo za bank nabo bakagira ibikorwa by’iterambere mu Rwanda nk’abandi banyarwanda bose.

Abanyarwanda n’abanyamahanga bishimira Perezida Kagame mu Bubiligi

Abanyarwanda baturutse mu bindi bihugu berekeje mu Bubiligi muri Rwanda day

Perezida Kagame aganiriza abanyarwanda muri Rwanda day

Ibyo byose Twagiramungu wabayeho Minisitiri w’Intebe ngo nawe yumvaga hari ibyo yakwibariza Perezida Kagame ariko abura uko yagera aho inama yaberaga kubera ko nawe atavuga rumwa na Leta iriho.

Twagiramungu bavuga ko agira indimi nyinshi rimwe na rimwe ngo avuga ko abona nta wundi washobora kuyobora u Rwanda uretse we cyangwa Perezida Kagame ibi ngo akaba yarabivugiye kuri radio mpuzamahanga ndetse akanenga abandi bafite amashyaka akorera hanze y’igihugu aho avuga ko amashyaka yo hanze akora nka remote ya Televiziyo.

Muri iyo Rwanda day hari n’umugabo wabwiye Perezida Kagame ko amaze imyaka myinshi yarayobye akajya mu ishyaka rirwanya ubutegetsi buriho ariko akaba yaragize Imana akayoboka akagana inzira inziza imenya ubutegetsi bwiza ndetse Perezida Kagame amubwira ko yagize neza kuva aho yari yarayobeye akagaruka mu bandi ndetse ko yabwira n’uwo muntu wari waramuyobeje ko nawe yayoboka.

Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye Rwanda day ati “aba hanze y’igihugu nta wabanenga cyeretse abakora nabi”.

Perezida Kagame yabwiye ijambo ryiza abantu bakunze aho yabwiye ati mwa bantu mwe iyo ubukene bwaje cyangwa umutekano mucye cyangwa indwara ntago bitoranya ngo bize bikomanga bitoranya niba kanaka ari umututsi cyangwa umuhutu biza bihitana buri umwe ariyo mpamvu abantu bakwiye gufatanya bagakorera hamwe bagateza imbere igihugu cyabo bititaye kuri izo nyito.

Abayobye nabo Perezida Kagame akaba yarabahaye ikaze kugaruka bagafatanya n’abandi kubaka igihugu na ba Twagiramungu na Padiri Nahimana bakwiye gusanga abandi bagafatanya kubaka igihugu ntibakajye bahera hanze bifuza kwinjira ariko bagatinya.

Twagiramungu akaba nawe yarigeze kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika ariko aratsindwa asubira mu gihugu cy’uBubiligi ariho aba ariko akaba yarigeze kuvuga ko azagaruka ariko ubanza byaramunaniye kuko kwakira abakandida byarangiye ataje.

Rwego Tony

Leave a Reply