Liverpool FC yakoze amateka yo kugura umukinnyi uhenze kuva yabaho

Ejo Kuwa 22 Kamena 2017 ikipe ya Liverpool Fc yakoze amateka kuva yabaho kugura umukinnyi uhenze ubwo yagura Mohamed Salah Miliyoni 39 imukuye mu ikipe ya Roma.

Uyu mukinnyi yigeze gukinira ikipe ya Chelsea ariko ntibyamugendekera neza ariko mbere yo kujya mu ikipe ya Chelsea Liverpool yaramushakaga cyane icyo gihe itozwa na Brendan Rodgers ariko kubera Chelsea itanga umushaha mwinshi umukinnnyi ahitamo kwigira ahari agafaranga kenshi ariko ntibyamuhira.

Ikipe ya Liverpool FC izaba ifite Philippe Coutinho,Saido Mane , Mohamed Salah ,ikagira Firmino ,ikagira  Adam Lalana ,Henderson ,ikagira Orig na Sturridge izaba ikomeye cyane kandi ikina umukino wihuta cyane.

Uyu mukinnyi ibinyamakuru byagaragaje ko urwego yari ariho muri Chelsea rwazamutse cyane kuko yatsinze ibitego 14 ndetse na assist 11 kandi akina aca kuruhande bivuze ko mu ikipe ya Liverpool azongera gukina neza ndetse akongera kuzamura urwego rwe mu mikinire.Mohamed Salah yahawe nimero 11 yambarwaga na Firmino mu gihe Firmino yahawe nimero 9.

Ndayambaje F

Leave a Reply