Abagabo bagufi cyane bazwi muri sinema mu gihugu cya Nigeria Chinedu Ikidieze na Osita Iheme bari mu Rwanda

Abagabo bagufi cyane mu gihugu cya Nigeria bakina filime zakunzwe cyane bitewe n’uburyo bakina ibintu bisekeje bari mu Rwanda bakaba baje mu birori biteganijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Kamena 2017  bakaba bari busangire mu birori  (Gala Night) aho bari  busangire no kwishimana hagati y’abategura ndetse n’abari guhatanira ibihembo bya “AMAAWARDS 2017.

 Mbere y’ibi birori benshi mu byamamare muri sinema yo muri Nigeria bamaze kugera mu Rwanda

Mu mibare hitezwe ko hazaba hari benshi mu bakinnyi ba sinema nyafurika gusa abazwi cyane hano mu Rwanda bahageze bikaba inkuru ikomeye ni Chinedu Ikidieza na Osita Iheme bazwi mu mafilime anyuranye nka ‘Aki na Ukwa’ iyi ikaba ariyo bakinnyemo yamamaye bikomeye ndetse ituma bamenyekana bakundwa mu Rwanda nk’abagabo bagufi.

Chinedu Ikidieze na Osita Iheme bari mu Rwanda aho biteguye kuzitabira ibirori bya ‘Gala night’ bya AMAAWARDS 2017 biteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017 mu ihema riberamo ibirori rya Camp Kigali. Biteganyijwe ko muri ibi birori umuhanzi Ykee Benda ukunzwe muri Uganda no mu Rwanda mu ndirimbo ‘Muna Kampala’ azataramira abazabyitabira. Byitezwe ko abazegukana AMAAWARDS 2017 bazahabwa ibihembo mu birori bizaba bibaye ku nshuro yabyo ya 13 bikazabera muri Nigeria.

 

 

Leave a Reply