Rutahizamu wa Liverpool Firmino yakoze ubukwe muhenze iwabo muri Brazil

Uyu rutahizamu wa Liverpool Roberto Firmino yakoze ubukwe buhenze n’umukobwa w’inshuti ye bari bamaranye igihe kirekire witwa Larissa Pereira ubukwe bwabereye mu mujyi wa Maceio .Ubukwe bwa Firmino bukaba bwabaye kuri uyu wa kabiri iwabo muri Brazil.

Uyu mukinnyi ubukwe bwe bwitabiriwe n’abagenzi be bakinana mu ikipe imwe ya Liverpool ndetse baturuka mu gihugu kimwe cya Brazil aribo Philippe Coutinho na Lucas Leiva.

Firmino akaba yaramaranye n’umugore we imyaka 4 bafitanye abana 2 bakaba bari bamaze iminsi batembera ahantu heza ku mazi kuko uyu mukinnyi ari mu kiruhuko agomba kuba ari kumwe n’umuryango we.

Babyinnye barishima cyane bagasomana imbere y’abantu ndetse n’abakinnyi bagenzi batashye ubukwe bakaba bishimye uburyo mugenzi wabo akoze ubukwe akabatumira ndetse bakaba bishimye cyane.

Ndayambaje F

 

 

Leave a Reply