Miss Akiwacu Colombe yagaragaje imyambarire y’imideri itangaje mu Rwanda

Miss Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2014, yagaragaye mu muhango wo kwerekana imideli y’imisatsi wabereye mu mujyi wa Paris wo mu Bufaransa, aho yongeye kwambarira imyambaro ishyira hanze igice kinini cy’umubiri we.

Miss Akiwacu Colombe imyambarire ye ahandi ntacyo iba itwaye babifata nk’imyambarire y’ibihangange cyangwa abasitari ariko mu Rwanda imyambarire yagaragaje yambaye igaragaza ibice by’umubiri we by’ibanga ifatarwa nk’umuntu wataye umuco ariyo mpamvu usanga abantu batandukanye bamuvugaho cyane.

Ni mu gikorwa cyo kumurika imideli y’imisatsi cyari cyiswe ’Big Hair World’ cyabereye ahitwa Arc en Sein mu gace ka Boulogne-Billancourt ko mu Burengerazuba bw’umujyi wa Paris kuri uyu wa 17 Kamena 2017 aho cyitabiriwe n’abandi banyamideli batandukanye kandi bakomeye ku mugabane w’Uburayi.

Uyu mukobwa yari aherutse guteza impagarara ubwo yambaraga umwenda wo kogana mu marushanwa ya Miss Supranational 2016.

Miss Colombe

Kugeza ubu bamwe baramushima bakamufata nk’ukomeje gutera imbere umunsi k’uwundi mu bijyanye no kumurika imideri mu gihe hari abandi bagitsimbaraye ku muco nyarwanda bavuga ko nk’umuntu wabaye nyampinga w’u Rwanda atarakwiye kwambara uko yiboneye.

Tubibutse ko Miss Akiwacu Colombe yavuye mu Rwanda muri Nzeri 2015, nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2014 akaba kandi yaherukaga kwitabira irushanwa rya Miss Supranational ryabaye mu Ukuboza 2016, abasha kuza mu bakobwa 25 ba mbere.

Gusa ubundi aho isi igeze umuntu akora ibimureba bipfa kuba ntawe bibangamiye kandi mu bihugu byateye imbere niko biba bimeza ariko hari abatangiye kuvuga ko umuco uhinduka kandi ko Miss Colombe na Miss Mutesi Aurore nawe yigeze kwambara imyambaro yavugishije abantu aribo bashaka guhindura imyumvire kandi iyo ushaka guhindura imyumvire bivuna ndetse abantu bakuvuga uko bishakiye.

 

 

Leave a Reply