Ubwiyunge buzagerwaho dusasa inzobe no kubwizanya ukuri-Depite Kalisa

Ihurirory’abayobozi bakuru bahoze n’abagikorera muri (cabinet)harimo n’abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta, bamaze kwandika amateka aho ubumwe n’ubwiyunge bwatangije bashyiraho ihuriro ryitwa ‘‘Unity Club Intwararumuri’’ aho bahura bagasasa inzobe kubibazo byugarije igihugu, kuri ubu bakaba bahaye amahirwe angana kuri buri munyarwanda wese kubwizanya ukuri impamvu n’imvano yatumaga bapfa ubusa.

Uwatangije iryo huriro ni Nyakubahwa Jeannette Kagame Umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aho yabwiye abagore bagenzi be  ko igihe kigeze ko bibumbira hamwe nk’abafasha b’abagore b’abayobozi b’igihugu bakikorerana imitwaro aho ugize ibirori cyangwa ibyago bagomba kumwegera bakamufasha ntakomeze guheranwa n’agahinda bakamufata ukuboko.

Ikindi ntabwo byahereye mu gufashanya gusa ahubwo iyo bahuraga baganiraga ku bibazo byugarije igihugu, kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 imfumbyi n’abapfakazi n’incike bari benshi kandi kongera ku baremamo icyizere ntabwo byari byoroshye ariko bafashe iyambere barabafasha bagenda bikura muri ibyo bibazo.

Bamwe mu banya politiki bahabwaga imyanya bagaterura amafaranga bahawe bakayacikana imahanga aho ni nk’uwitwaNdagijimana Jean Marie Vianey wari Minisitiriw’Ububanyi n’Amahanga wateruye amafaranga yose arayajyana ntiyongera kugaruka mu Rwanda.

Hari n’abandi banye politiki bagiye bava kumyanya yabo bagacika bakigira hanze bamara bagatangira gusebya u Rwanda, urwo ruhurirane rwagiye ruranga bamwe mu banye politiki b’inda nini bagiye basebya bakandagaza igihugu cyari cyarabagiriye icyizere bagahabwa imyanya ikomeye bamara bakagenda bagituka.

Niyompamvu Ihuriro ryitwa‘‘Unity Club Intwararumuri’’,  kuri ubu rikaba rigeze kurwego rw’Uturere mu minsi mike rikazagera kumirenge n’imidugudu aho noneho ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri na byo bigomba kurandurwa burundu bigasigara ari amateka mu Rwanda.

Evode Uwizeyimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera yashimiye Nyakubahwa Jeannette Kagame Umufasha wa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame washinze uwo muryango aho yagize ati ‘‘Uwavuye ku buyobozi afite ibyo azi ashobora kwifashishwa nk’inararibonye, bakamugisha inama uburyo ikibazo cyakemuka’’.

Honorable Mukantabana Marie umwe mu bagize‘‘Unity Club Intwararumuri’’yagizeati ‘‘Guverinomaya 1,2 yaranzwe n’irondakoko, amacakubiri n’ubuyobozi bubi bituma Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda itekereza gushyiraho‘‘Unity Club Intwararumuri’’rigamije ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda  no gukemura ibibazo’’.

Yagize ati ‘‘Turashimira Nyakubahwa Paul Kagame n’ubwo yari mu bahezwaga akagerwaho n’ingaruka z’ubwo butegetsi bubi ariko ntabwo yitaye kuri ibyo ngo yiture iyo nabi yagiriwe ahubwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi  hashyizweho Guverinoma idaheza ivanaho amacakubiri’’.

Kayitse Zayinabo  Sylvie, winjiye mu muryango‘‘Unity Club Intwararumuri’’,winjiye muri uwo muryango mu 1999 yavuze ko hari amahame awugenga, intego yokubaka igihugu hagamijwe imihindukire myiza n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Dore uko abanyapolitiki batanga inama ndetse n’abayihozemo

DepiteKalisa Evariste yagizeati ‘‘Ndashimira ihuriro‘‘Unity Club Intwararumuri’’, ubu muri iki cyumba turimo cy’abantu bagera ku 150 bari hano mu byiciro bitandukanye ntabwo ubwiyunge buzatunanira kandi bose barasobanutse’’.

Yakomeje agira ati ‘‘Tuzatekereza mu buryo bwagutse kandi ntituzagarukira mu bumwe n’ubwiyunge gusa ahubwo n’indi mibereho y’ubunyarwanda. Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ituruka mu miryango ni ho abana bayikura, tuzareba uburyo twazajya dushyira abantu mu matsinda kandi ko intego tuzayigeraho’’.

DepiteKalisa abona ko abahoze mu buyobozi n’abakirimo ari imbaraga z’Akarere yavuze ko bagombagukora bikava mu magambo bikagera mu bikorwa ko inzitizi ni uko ibiganiro bitangwa bitandukana n’ibiganiro bitangwa mu muryango, bakazirikana kugira intego zo kuzesa 100%, kubaka umuryango nyarwanda bikagera ubwo buri wese asasa inzobe akavugisha ukuri’’.

Mutuyimana Marie Claire Umujyanama w’Akarere yagize ati ‘‘Inama nanjye natanga ni uko twakwegera urubyiruko ruri mu mashuri, kuko ababyeyi ntabwo bakikegera abana babo, ahubwo dutekereze mu buryo bwagutse, bijyana no kureba kure iterambere rirambye, tugomba kubazwa ibyodukora’’.

Gatambiye Pierre wahoze ari umuyobozi mu cyahoze ari Tumba/Byumba yagize ati ‘‘Imbaraga zigomba kuba nyinshi, twariraye kandi twarabibonye, izi mbaraga zitari zirimo zirakenewe, twatanze umuganda wacu mu 1995 umuganda twatanze na n’ubu turawufite, turiteguye kuzikoresha, abayobozi bafite abo baturanyi bagomba gutanga uwo muganda’’.

Kayiranga Jean Nepomuscène, ashima‘‘Unity club Intwararumuri’’ndetse na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge bamanutse bakegera abaturage, kuko amazina amwe abantu bitanga nyuma ya Jenoside yagiye akendera aho bamwe bitwaga abasopecha, abagande n’abandi byagiye biyoyoka, tugomba gutinyura abantu tukaganira ibyabaye n’ingaruka zabyo hakabaho ibiganiro mu mashuri no mu babyeyi’’.

Yakomeje avuga ko kwigisha ko bigomba guhera hasi ntaguca kuruhande, ababyeyi bihererane abana bakabaha andi masomo y’amacakubiri bajye bahanwa by’intangarugero, inama z’ababyeyi ku ishuri ntibahamagarirwe kongeza minerval gusa ahubwo bigishwe n’ubumwe n’ubwiyunge.

Muhire Louis Antoine KomisieriMushya muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yavuze ko ababyeyi bavuga ibintu bidasobanutse ni uko ntamakuru afatika baba babwiwe,kuko abakuru b’imidugudu bamwe ntabwo basobanurira abaturage uko bikwiriye.

Ashimira abatekereje gushyiraho Ihuriro‘‘Unity Club Intwararumuri’’kubera ibyiza bagezeho, ashima imbaraga zashyizwe muri gahunda ya‘‘Ndiumunyarwanda’’aho tugomba kumenya amateka yacu ko amoko mu Rwanda yari 18 yahozeho, avuga ko hari igihe usanga abaturage bisanga ku wari umuyobozi kurusha uhari na we ntagire uruhare rwo kubabwira ukuri.

Bimwe mu byo Abanyarwanda bishimira byagezweho nyuma ya Jenoside mu 1994

Ndayisaba Fidèle yavuze ko mu byagezweho kandi abanyarwanda bishimira ni gahunda ya Gira inka ko yabafashije muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, harimo, ubudehe, bashima uburyo abaturage bafashanyaga.

Gahunda zo kugarura umuco, hashyirwaho Itorero mu burezi aho mu gihe Perezida wa Repubulika yiyamamazaga muri  2003 yabwiye Abanyarwanda ko buri wese agomba kwiga‘‘Tronc Commun’’,icyo gihe byari nk’inzozi aribyo byaje kuba impamo naho mu mwaka wa 2012 avuga ko umwana wese agomba kwiga amashuri yisumbuye bagomba kurenga 90% na byo byagezweho.

Muri Ndi Umunyarwanda yaje kutwomora itubera n’igihango, ubutabera bwunga, Gacaca yahinduwe inshuro 10, inzitizi nubwo zigihari ariko ko bagomba gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda,kuko hari abakikibonamo amoko, guheza no kwihora, kuko byose bikomoka mu ngo hari abagifite ingengabitekerezo, inzira n’imwe hagomba gukomeza inzira y’ibiganiro mu miryango yacu.

Basanda Oswald

Leave a Reply