Dr.Frank Habineza atanze abandi gutera intambwe imuganisha mu Rugwiro

Uyu munsi tariki 12 Kamena 2017 nibwo Dr.Frank Habineza uhagarariye Ishyaka rya Green Party riharanira Demokarsi n’ibidukikije yagejeje kandidatire ye muri Komisiyo y’igihugu y’Amatora ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali akaba ariwe ubaye uwa mbere uyitanze mu bazahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Dr.Frank Habineza yageze kuri Komisiyo y’Amatora abanyamakuru ari benshi bamutegereje ahageze ava mu modoka ye yo mu bwoko bwa Toyota Landcruiser Prado TX ahita yakirwa n’abakozi ba Komisiyo y’Amatora aho yagiye aho batangira Kandidatire akakirwa na Perezida wa Komisiyo y’Amatora Prof.Mbanda Kalisa n’umunyamabanga nshingwabikorwa  wa Komisiyo y’amatora Charles Munyaneza.

Prof.Mbanda Kalisa amaze kumwakira n’abari bamuherekeje yabwiye itangazamakuru impamvu Dr.Frank Habineza ari kuri Komisiyo y’Amatora ko ari uko aje gutanga Kandidatire ye n’ibyangombwa bisabwa. 

Prof.Mbanda Kalisa yari afite urupapuro rw’ibisabwa byose umukandida asabwa kugirango yemererwe kwiyamamaza kuba Perezida wa Repubulika y’uRwanda bityo ahera ku cya mbere Dr.Frank Habineza akakimuha byose arabitanga.

Amaze ku bitanga nibwo Prof.Mbanda Kalisa yabwiye Dr.Frank Habineza ko ibyangombwa bye bigiye gusuzumwa n’Abakomiseri hanyuma bakazamuha igisubizo mu gihe cyagenwe n’amabwiriza ya Komisiyo y’igihugu y’Amatora.

Dr.Frank Habineza amaze gutanga ibyangombwa bye bimweza kuzayimamariza kuba Perezida w’uRwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu mbuga ya Komisiyo y’igihugu y’Amatora maze avuga ko yizeye gutsinda Perezida Kagame Paul uzaba uhagarariye Ishyaka rya FPR Inkotanyi ku kigereranyo cya 51%.

Dr.Frank Habineza kandi yavuze ku yandi Mashyaka nka PSD na PL bamaze gutangaza ko amajwi yabo bayahaye Perezida Kagame utaratanga Kandidatire ye maze agira ati “ibyo ntacyo twe bitubwiye twe nka Green Party intego yacu ni ugutsinda amatora tukajya mu Rugwiro muri Peresidansi tukayobora igihugu kuko twamaze kubona ko abanyarwanda benshi bazadushyigikira bakadutora”.

Hari byinshi Dr.Frank Habineza yavuze anenga ubutegetsi buriho aho anenga gufunga abantu bakabafungira ahantu hatemewe ,avuga kwa Gacinya I Gikondo ndetse anenga ko FPR imaze imyaka irenga 20 ariko yananiwe kubakira abasirikare bakaba barara mu mashitingi n’amazu ataegezweho n’ibindi byinshi yanenze akizeze abantu ko umunsi yatsinze ibyo byose n’ibindi yavuze azabitunganya abasirikare bakubakirwa amaze agezweho.

Igitegerejwe kuri Dr.Frank Habineza ni ukwemezwa ko ibyangombwa bye byuzuye akemererwa kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida cyangwa se basanga hari ikibura cyangwa atujuje ibisabwa akaba yahakanirwa kwiyamamaza ariko kugeza ubu we yemeza ko ibyangombwa byose yabitanze kandi yizeye ko azemererwa kwiyamamaza nk’umukandida ushaka kuba Perezida n’abandi bazaba bujuje ibyangombwa byo kwiyamamaza kuba Perezida.

Ikindi gikomeye Dr.Frank Habineza yavuze ni uko amatora agomba kuba mu mucyo abarwanashyaka ba Green Party ntibahohoterwe cyangwa ngo bafungwe ,bakubitwe akab avuga ko yizeye ko amatora azaba mu mucyo n’ibizayavamo azabyemera ariko ni habaho guhohoterwa no gufungwa kwa bamwe mu barwanashyaka ba Green Party batazemera ibizava mu motaro ,icyo gihe bazaga ubutabera.

Abari bari hafi ya Komisiyo y’igihugu y’Amatora bibajije icyari cyabaye ku buryo abanyamakuru bari benshi cyane ndetse n’umutekano uhari ku buryo hari ababonye uburyo abanyamakuru bari benshi bamutegereje ndetse na nyuma yo gutanga ibyangombwa ,hari abatangiye kuvuga ko Dr.Frank Habineza ashobora gutsinda

Gatera Stanley

Leave a Reply