Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza iminsi 100 yo Kwibuka 25

Kuri iki Cyumweru, tariki 7 Mata 2019 Perezida Paul Kagame agaragiwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma batandukanye, yashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zisaga ibihumbi 250 ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, anacana urumuri rw’icyizere.

Ni umuhango watangije iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso; Mahamadou Issoufou wa Niger, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Idriss Déby Itno wa Tchad, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed; Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payette; Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo; Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat n’abandi.

Buri myaka itanu u Rwanda rugira umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’igihugu, hagatumirwa n’abashyitsi b’abanyamahanga.

Urumuri rwacanwe na Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame ruzaka mu gihe cy’amezi atatu, ashushanya iminsi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamaze.

Urwibutso rwa Kigali rwacaniweho urumuri rw’icyizere ni rwo runini mu gihugu urebye umubare w’abarushyinguyemo kuko basaga 250.000 bavanywe hirya no hino muri Kigali no mu nkengero zayo n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akaza kubagarura ku nkombe.

 

 

Leave a Reply