Kagame yavuze ku mutekano muke muri Nyungwe n’ikizakurikiraho

*Kuri Social Media bavuga ko bafashe ubutaka mu Rwanda, iki kibazo kirarangira vuba
*Ibibazo biri mu muryango wa EAC hari aho bivugirwa hirya y’itangazamakuru

Mu kiganiro n’abanyamakuru mpuzamahanga n’abo mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yavuze ko hari abashatse gushotora u Rwanda ngo rujye mu ntambara, ruhitamo kutagwa mu mutego, ahubwo ruganira n’abo rukeka babiri inyuma. Yavuze ko nta ntambara ishoboka ku butaka bw’u Rwanda.

Yari abajijwe ikibazo cyo gusesengura nk’umuntu uzi iby’ubutasi, niba abashaka inabi ku Rwanda byashoboka ko barwana na rwo mu ntambara.

Perezida Kagame yasubije ko adatekereza ko intambara ari ikintu cyoroheje mu buremere umuntu ategura akajugunyira undi.

Ngo rimwe na rimwe ijambo intambara barikoresha nta bushishozi bagize bakarifata nk’akantu koroshye batatekereje abayigwamo n’ibyo yangiza.

Yavuze ko mu myumvire ye, intambara yagakwiye kuba nta yandi mahitamo ahari.

Ku kibazo cy’umutekano muke giherutse kuvugwa mu ishyamba rya Nyungwe, Perezida Paul Kagame yavuze ko ababiri inyuma bari bafite mu mitwe yabo gushaka guteza intambara bibeshya ko bazagiramo inyungu.

Iyo nyungu ngo ni ukuyobya abantu  ko ikibazo kiri ahandi kitari iwabo, bagamije gushotora u Rwanda ngo rube nkabo.

Ati “Igihugu gishobora kuba gifite ibibazo byacyo ariko kigashaka guhisha ibyo bibazo bafite ubwabo, noneho bagakora ‘ikinamico’ aho igihe intambara yaba mwaba mumeze kimwe, bihishe byinshi. Twirinze kugwa mu mutego wo gushotorwa duhitamo gukomeza kuvugana.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyo yavugaga mu ijambo rifungura icyunamo no Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’uwo ari we wese uzarushozaho intambara, ari uko nta muntu uzazanira u Rwanda intambara ngo bibure kumugiraho ingaruka.

Yavuze ko u Rwanda n’amateka y’umubabaro rwanyuzemo rwiyubatse kandi rwubaka ubushobozi bwo kurengera ubusugire bwarwo.

Ati “Ku kibazo cya Nyungwe wavugaga, iyo ukurikiranye neza muri ‘Social Media’ wumva hari abantu bishimira uburyo ngo hari ahantu bafashe mu gihugu, ariko nakubwira ko iyi ari inkuru yihitira bariya bantu ntabwo bazi ibyo bavuga.”

 

U Rwanda na Uganda

Umubano w’u Rwanda na Uganda utari mwiza muri ibi bihe nawo yawubajijweho, kuri iki ntiyasubije byinshi, yavuze ko Uganda yohereje intumwa mu mihango yo gutangiza Kwibuka25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sam Kutesa, ndetse ko yizeye ko iki kibazo kizarangira vuba.

Ibindi bijyanye n’imikorere y’Umuryango wa EAC, Perezida Paul Kagame yavuze ko ufite ubuzima, Abakuru b’Ibihugu biwugize bahura bakaganira ku bibazo bihari hirya y’itangazamakuru.

Iki kiganiro cyanibanze ku bindi bibazo birimo umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, intera u Rwanda rugezemo mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge no kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’umubano w’u Rwanda na Congo Kinshasa.

Source/Umuseke.rw

 

Leave a Reply