Umukino wamashiraniro hagati y’ikipe ya Liverpool FC na Bayern Munich

Ikipe ya Liverpool FC irahabwa amahirwe yo gukomeza kubera impamvu 3 ,Impamvu ya mbere barashingira ko ari ikipe ifite amateka mu gikombe cya Champions League ifite ibikombe 5 mu gihe Bayern ifite ibikombe 3.

Impamvu ya 2 ni uko Liverpool ifite abakinnnyi bakomeye kurusha Bayern uhereye kuri Saido Mane uzengereza amakipe menshi na Sarah ndetse na Firmino na Virgil van Dijk naba Fabinho, Xherdan Shaqiri n’abandi batandukanye.

Bayern nayo n’ikipe itoroshye kandi iri mu rugo ariko icyo kuba ari mu rugo cyo ntago cyayiha amahirwe kuko na Man United yatsinze PSG iyisanze iwayo.

Bayern iraba ikinira ku kibuga cyayo Allianz Arena imbere y’abafana ariko ibyago ifite ni uko Liverpool ibona igitego hanze kuko zinganyije ibitego Liverpool irakomeza  cyeretse ubusa ku busa nibwo bajya mu nyongera hanyuma bakomeza kunganya bakajya muri penalite.

Mo.Sarah wa Liverpool

Robert Lewandowski wa Bayern witezweho byinshi

Saido Mane witezweho gutsindira Liverpool

Ikipe ya Liverpool irimo kugaragaza ko ikomeye nyuma yahoo umwaka ushize yagarukiye ku mukino wa nyuma itsinzwe na Real Madrid ubu yavuye mu irushanwa ,n’ubu Liverpool ikaba ikomeje kugaragaza ko ikomeye ikaba yari imaze igihe ku mwanya wa mbere muri shampiyona yo mu Bwongereza aho bigaragara ko ishaka ibikombe byombi bikomeye.

Impamvu ya 3 Loverpool ihabwa amahirwe ni uko ishobora kunganyiriza hanze ibitego uko byaba bingana kose yahita ikomeza ,naho Bayern Munich icyo isabwa ni ugutsinda ntabindi.

Umutoza wa Liverpool yavuze ko bashaka iki gikombe nyuma yahoo bamwe mu bahoze ari abakinnyi nka Gary Nevelle wakiniraga Man United yavugaga ko Liverpool ikwiye kuva muri Champions League igashyira imbaraga kuri Premier League.

Ikipe ya Bayern ikaba icungiye kuri rutahizamu wayo witwa Robert Lewandowski na Ribery ariko Liverpool ikaba izwiho ko ifite ba myugariro beza bakomeye ndetse n’umuzamu mwiza.

Ndayambaje F

Leave a Reply