Yannick Mukunzi yasezeye ku Bareyo abatsindira igitego

Mu mukino usoza ikiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Sefu yatsindiye Rayon Sports igitego cyiza cyane mu gihe Yannick yasezeye ku bafana atsinda igitego mu mukino Rayon Sports yatisnzemo 2-0

Ni umukino Marine FC yari yakiriyemo Rayon Sports kuri sitade Umuganda, uyu mukino waranzwe no gusatirana ku mpande zombi, birangira Rayon Sports itahanye insinzi y’ibitego 2-0 bityo iguma ku mwanya wa 2 n’amanota 31.

Igice cya mbere cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi gisozwa amakipe yombi anganya 0-0 nyuma y’uburyo bwahushijwe na ku munota wa 39′ Kambale Gentil wa Marines FC ndetse na Sarpong Michael wa Rayon sports wateye umupira ukagarurwa n’umutambiko w’izamu.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isatira cyane biza kuyihira ku munota wa 58, ubwo Caleb yateraga ishoti rikomeye mu izamu, umuzamu akuwukuramo, umupira ugaruka usanga Sarpongo ahagaze neza awusubije mu izamu ufata umutambiko w’izamu, ugarutse uhura na Sefu awinjiza agaramye.

Rayon Sports

Marines FC

Ku munota wa 77 Robertino yakoze impinduka yinjizamo Master asimbuye Mugheni, Rayon Sports ikomeza kotsa Marine igitutu, ku munota wa 81, Sefu yacenze umuzamu wa Marine amushyira hasi bityo umusifuzi Samuel Uwikunda atanga penality, yatewe na Yannick ayinjiza neza. Biba bibaye ibitego 2-0.

Mu minota y’inyongera Caleb utari uri mu mukino neza yagerageje uburyo bwabazwe umupira ufata umutambiko w’izamu, bityo umukino uza kurangira ari ibitego 2-0.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Marines FC: Ahishakiye Hertier(3,GK), Dusingizemungu Ramadhan(21), Ndayishimiye Thierry(2), Runanira Hamza(14), Niyigena Clement(3), Nsengiyumva Irshad(23), Nishimwe Blaise(15), Nyirinkindi Saleh(7), Samba Cedric(22), Ndayisenga Ramadhan(20) na Kambale Salita Gentil(9,C).

Rayon Sports: Mazimpaka  Andre (30,GK), Habimana Hussein(20), Iradukunda Eric Radu(14), Irambona Eric(17), Niyonzima Olivier Sefu (21), Bukuru Christophe (18), Kakule Mugheni Fabrice(27), Bimenyimana Bonfils Caleb(7), Sarpong Michael(19), Mukunzi Yannick(6), Manzi Thierry (4,C).

Imikino yose y’umunsi wa 15 wa shampiyona

Ku wa Gatanu

Kiyovu Sports 2-1 Musanze FC

Ku wa Gatandatu

 AS Muhanga 1-2 Espoir FC
Marines FC 0-2 Rayon Sports FC
AS Kigali 1-0 Amagaju FC

Ku Cyumweru

Kirehe FC 1-1 Bugesera FC
APR FC 2-0 Police FC
Etincelles FC 0-1 Sunrise FC

 

Inkuru yanditswe na: TUYIRINGIRE Flaubert

Leave a Reply