Umukobwa wa Perezida Kagame witwa Ange Kagame yasabwe

Umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Ange Ingabire Kagame ku munsi w’ejo Kuwa gatanu tariki 28 Ukuboza 2018 yasabwe n’umusore bakundana witwa Bertrand Ndengeyingoma, uyu muhango watumiwemo abo mu miryango yombi n’inshuti wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Amagaju.

Ange I. Kagame ubu afite imyaka 25 ni umukobwa ukurikira imfura ya Perezida Kagame, Yvan Cyomoro we ufite imyaka 28, yize amashuri ye mu Rwanda no muri Amerika aho yize ikiciro cya gatatu cya Kaminuza, ahitwa Smith College muri Northampton, Massachusetts.

Umusore wamusabye ni umuhungu na we wize amashuri abanza n’ayisumbuye i Kigali, Kaminuza yayize muri Amerika muri Massachusetts University of Technology yiga Civil Engineering mu kiciro cya kabiri, ikiciro cya gatatu cya Kaminuza yiga Architecture muri iyi Kaminuza.

Bertrand Ndengeyingoma azwi cyane nka Billy, ari mu kigero cy’imyaka 25, yarangije kwiga vuba aha agaruka mu Rwanda. Ni umuhungu wa Cyrille Ndengeyingoma wikorera ku giti cye.

Iby’ubukwe bwabo byatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka. Hari bamwe mu batumiwe muri ubu bukwe bafashe amafoto, bituma agera kuri benshi binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

 

Leave a Reply