Ikipe ya Manchester United yirukanye umutoza Jose Mourinho

Ikipe ya Manchester United kuri uyu munsi tariki 18 Ukuboza 2018 yatangaje ko yamaze kwirukana umutoza  Jose Mourinho umaze iminsi atishimiwe n’abafana b’iyi kipe ndetse n’ubuyobozi, ikaba igomba gushyiraho umutoza w’agateganyo uzayifasha kugeza mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Mu itangazo iyi kipe yasohoye kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko ishimira Jose Mourinho ku gihe ayimazemo, ikanamwifuriza amahirwe mu kazi ke kari imbere.

Yakomeje igira iti “Umutoza mushya w’agateganyo araza gushyirwaho uzageza mu mpera z’uyu mwaka wa shampiyona, mu gihe ikipe ikomeje inzira zo gushaka umutoza mushya.”

Bibaye nyuma yo gutsindwa na mukeba wayo Liverpool ku Cyumweru ubwo yayitsindaga ibitego 3 byose kuri kimwe.

Abafana bibaza impamvu adakinisha abakinnyi bakomeye nka Pogba kandi ari we wamuguze akayabo k’amafaranga menshi ndetse na Sanchez yaguze muri Arsenal na ba Mata ,Martial n’abandi aribo bakaba batsinda amakipe ariko akabicaza bigatuma abafana bamwanga.

Amakuru agaragaza ko Julgen Klopp amaze kwirukanisha Jose Mourinho inshuro 3 zose bwa mbere yamutsinze ubwo Klopp yatozaga Dortmund itsinda ibitego 4-1 itsinda Reak Madrid yatozwaga na Mourinho baramwirukana ,bongeye guhura ubwo Liverpool yatsindaga Chelsea ibitego 3-1 Mourinho arirukanwa ajya muri Manchester United none yayitsinze 3-1 Mourinho arirukanywe.

 

 

Leave a Reply