Umuhanzikazi Racheal Namiiro yakoze ishyano mu gitaramo cya Kyarenga (Vidio)

Umukobwa uririmba muri Da Nu Eagles, Racheal Namiiro biravugwa ko yiyamburiye mu gitaramo cya Bobi Wine aherutse gukora akitiriye indirimbo ye yitwa Kyarenga kugirango amenyekane.

Uyu mukobwa yabyinaga ari ku mwe na mugenzi we witwa Yawe mu ndirimbo yitwa  Tukiggale ubwo uyu mukobwa yagaragaye abyina amanuka akaboko ke kari kuruhande gafungura ipesu maze agiye kubyina azamuka ijipo ye igwa hasi asigarana ka kola yari yambariyemo imbere gasa n’umubiri.

Ibitangazamakuru bitandukanye byagerageje kubaza uyu mukobwa niba yarabikoze agambiriye gukora izina mu itangazamakuru ko ari byo bigezweho aho umuhanzi ashaka akantu yakora kugirango avugwe mu itangazamakuru abe umusitari ariko arabihakana.

Racheal Namiiro avuga ko ari ibyago byamubayeho ati “N’umuryango wanjye ntago babyishimiye n’abagenzi banjye ariko ibyabaye byabaye barimo kunyihanganisha”.

Uyu mukobwa bajijwe niba yubatse yavuze ko atubatse ahubwo ko ashakisha uwamukunda ati Am single and searching bivuze ko ashakisha uwo bakundana.

Leave a Reply