Abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda barota intambara zidashoboka – IGP Munyuza

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, (IGP) Dan Munyuza, yavuze ko umutekano w’u Rwanda urinzwe neza, ko abashaka kuwuhungabanya barota ibidashoboka kuko ntaho bamenera.

Yabivugiye mu kiganiro Polisi y’igihugu yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2018 ku biro bikuru bya Polisi ku Kacyiru.

IGP Dan Munyuza yavuze ko abashaka guhungabanya umutekano w’uRwanda barwana intambara ku mbuga nkoranyambaga (Social Media)bakarota ibyo bifuza ariko bitashoboka ati “Ntiwabuza ushaka kurota ariko ibyo barota baribeshya. Ibyo batekereza byose turabizi n’aho bari turahazi ahubwo baze dufatanye twubake igihugu cyacu”.

Yavuze ko mu gihugu hose umutekano umeze neza, abaturage bakora imirimo yabo amanywa n’ijoro kandi mu mutekano usesuye. Icyakora yavuze ko hari abarota guhungabanya umutekano ariko izo ari inzozi badateze gukabya.

IGP Dan Munyuza

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye

Yagize ati “Turizeza n’abandi baba bafite gahunda zitari nziza zo gushaka guhungabanya umutekano ko twiteguye neza ku buryo icyo cyifuzo cyabo batazakigeraho”.

Yakomeje avuga ko iyo ukurikiranye ku mbuga nkoranyambuga abatifuriza u Rwanda umutekano bakoresha wakwibaza ko byacitse nta mutekano uri mu Rwanda, ariko ngo ni intambara barwanira kuri internet.

Abo bafite ibyifuzo byo guhunganya umutekano “Ni urusaku gusa n’ibindi wakwita ko ari inzozi. Umuntu ntiwamubuza kurota ku manywa cyangwa aryamye, ntiwababuza kumva ko ibyo barose byabaye. Bararota ntacyo bashobora kugeraho ibyo byo turabizi neza. Umutekano wifashe neza n’ingamba zirahari.’’

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Dan Munyuza, Minisitiri w’Ubutabera Busingye  Johnston,Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi Ushinzwe Ibikorwa Félix Namuhoranye  na Cléophas Barore uyobora Urwego rwigenzura rw’abanyamakuru, RMC

Abitabiriye ibiganiro

Uyu muyobozi yakomeje asaba itangazamakuru ubufatanye mu kurwanya ibyaha bitandukanye birimo : ibiyobyabwenge,guhohotera abana n’abagore, ruswa ,forode, kurwanya abasambanya abana n’ibindi.

  1. George Rumanzi watanze ikiganiro ku ishusho y’uko umutekano w’igihugu uhagaze muri rusange, yavuze ko kugirango urusheho kubungwabungwa hakenewe uruhare rwa buri muturarwanda kandi ko buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we.

CP Rumanzi yavuze ko u Rwanda rufite umutekano usesuye kandi ugira ingaruka nziza ku rwego mpuzamahanga, ashingiye ku mahugurwa, inama ndetse n’ibikorwa mpuzamahanga bibera mu Rwanda.

Ati “Umutekano mu gihugu cyacu umeze neza, abantu bafite umutekano mu mpande z’igihugu cyacu zose nta hantu hatagendwa cyangwa hafite ibibazo by’umwihariko by’umutekano.”

Yavuze no ku kibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ari na byo mbarutso y’ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ubujura n’ibindi.

Mu bindi bibazo buhungabanya umutekano byagaragajwe harimo ubucuruzi bwa magendu, ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe hamwe n’ubwambuzi bushukana.

Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnston, yibukije abitabiriye ibi biganiro ko gukumira no kurwanya ibyaha ari inshingano ya buri wese.

Yagize ati “ Umwenegihugu wese afite inshingano zo gukumira no kurwanya ibyaha utabyubahirije abihanirwa n’amategeko, turifuza iterambere rirambye rigendana no kubaka Igihugu kitarangwamo ibyaha.”

Imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama uyu mwaka kugeza mu Ugushyingo abantu bagera kuri 437 bahitanywe n’impanuka mu gihe abagera kuri 662 bakomeretse, izi mpanuka ahanini zigaragara mu mpera z’icyumweru akenshi zikaba ziterwa n’umuvuduko ukabije, uburangare ndetse n’ubusinzi bukabije.

Muri iyo nama yahuzaga Polisi n’abanyamakuru yatangiye ku gicamunsi ikaba yabaye ngufi ku buryo abanyamakuru batabonye umwanya uhagije wo kubaza ibibazo baba bafite kugirango bibafashe gukora inkuru zabo ariko Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston akaba yasabye ko hazabaho indi nama y’umunsi wose ku buryo habaho ibiganiro birambuye bigamije ubufatanye hagati y’inzego zombi maze n’abanyamakuru babone umwanya uhagije wo kubaza ibibazo bafite.

Bamwe mu banyamakuru bagaragaje impungenge zabo zijyanye n’imikoranire na Polisi aho bamwe bavuze ko abapolisi bafite inyota zo ku rwego rwo hejuru bafitanye imikoranire myiza n’abanyamakuru ariko bamwe bo badafite inyota cyangwa abataragira izikomeye aribo bagifata nabi abanyamakuru .

IGP Munyuza akaba yavuze ko yarazi ko nta mupolisi ugihungabanya umunyamakuru maze asaba ko abanyamakuru bahabwa n’imero z’abayobozi ba Polisi kugirango umupolisi wese uzahungabanya umunyamakuru cyangwa umupolisi wese uzagaragaraho imyitwarire itari myiza bajye bamenyesha abayobozi ba polisi bahane uwo mupolisi ati “Imikorere ya polisi irazwi irasobanutse ntitwamwihanganira uwo ari we wese”.

Gatera Stanley

 

 

Leave a Reply