Umuhanzi Vicent Segawa nyuma yo kugaragara kuri TV ashaka umukunzi yahamagawe n’abagore 50 bose abasaba guhurira ahantu hamwe aburamo n’umwe

Mu gihugu cya Uganda umuhanzi witwa Vicent Segawa yagaragaye kuri Bukedde TV muri gahunda ibaho y’abashaka abakunzi iba buri kuwa kane.

Iyo ugiyeyo bakubaza impamvu ushaka umukunzi ukayivuga nyuma ugatanga nimero yawe ya Telephone abantu bagushaka bakubonaho.

Umuhanzi Vicent Segawa akaba aririmba indirimbo gakondo zitwa Kadongo kamu akaba yarahamagawe n’abagore 50 bose bifuza ko yababera umugabo.

Abagore 50 bose bamuhamagaye yabwiraga aho bagomba guhurira kandi bose bakahagerera icya rimwe maze barahura bose wagirango bari mu nama .

Yagiye abaza buri umwe impamvu yatandukanye n’umugabo kuko bamwe baje bafite abana ,abandi batarashaka akababaza impamvu batashatse n’ibindi bibazo byinshi maze ababwira ko agiye kwiga kuri dosiye ya buri umwe bazahura kuwa kane w’icyumweru gitaha akababwira uwatsindiye kuba umugore we.

Inama irangiye yabasabye kwifotoranya nabo bose kandi uwangaga kwifotoranya nawe akamubwira ko atazagira icyo yongera kumuvugisha ku buryo bamwe batangiye kwifotoranya nawe bamufasheho baziko aribyo byabaha amahirwe.

Bamwe mu nshuti za Vicent Segawa bagaragaye bamunenga cyane bavuga ko Atari akwiriye kujya kuri Televiziyo nkaho ariwe mubi mubagabo bose ku buryo yabuze umugore bakundana abandi bati ibyo yakoze nibyo.

Leave a Reply