Uganda biteye ubwoba:Umusore wicaga abantu akabanywa amaraso akabashyingura mu nzu ye bicaye yafashwe(Vidio)

Mu gihugu cya Uganda kwica abantu bamwe bakabarya abandi bakabasadaka amaraso yabo bakayajyana mu bapfumu andi bakajya kuyarogesha bimaze kuba umuco.

Umusore witwa Subuyungo Owen w’imyaka 27 akaba yafashwe nyuma y’abantu guhora bataka ko uyu musore bamukeka ko ariwe wica abantu akabarya.

Uyu Sebuyungo akaba ari uwo mu Karere ka Kayunga aho yishe umugore wakoraga mu biro by’umugore wa Museveni Janet Museveni wishwe n’uyu musore bityo arafatwa maze polisi na CMI bamubaza aho yamushyinguye.

Bakimara kubona uwo mugore bashakaga ,Sebuyongo yababwiye ati ntago ari uwo gusa mukomeze mucukure harimo abandi barakomeza baracukura basangamo imirambo y’abantu 5 bose barimo umugabo n’umugore bari bakimara gushakana yishe.

Aba bose yavuze ko iyo amaze kubica anywa amaraso yabo andi amaraso yabo akayashyira mu kibindi .Sebuyongo akaba yavuze ko atari we wabicaga ahubwo avuga ko Muramu we Wamala Mohamd ari we wabicaga akabazana mugicuku bakabashyingura mu nzu ye.

Umwe basanze yaramushyinguye yicaye ku musambi bose bakaba babakuyeyo hifashijwe polisi ya Uganda na CMI babajyana mu bitaro kubapima nawe bamutwara kuri polisi kumukorera dosiye.

Leave a Reply