Umwe mu basirikare bakomeye ushinzwe gushaka ibimenyetso muri CMI yafashwe ashaka gutanga ruswa ku bantu batanze ubuhamya ku rupfu rwa Kaweesi.

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko hari umwe mu basirikare bakuru muri CMI bari bashinzwe gushaka ibimenyetso ku rupfu rwa Andrew Felix Kaweesi yafashwe ashaka gutanga ruswa ku bantu batanze ubuhamya ku rupfu rwa Andrew Felix Kaweesi.

Amakuru avuga ko n’ubwo hamaze gufatwa benshi bashinjwa urupfu rwa Kaweesi kandi bakomeye muri Polisi ndetse no mu gisirikare hari abandi batarafatwa barimo gukora ibishoboka byose kugirango ibimenyetso byatanzwe n’ubuhamya byibwe.

Uyu musirikare wafashwe n’ubwo atavuzwe amazina ye ariko uwo musirikare ari mu itsinda ririmo Minisitiri w’umutekano Gen.Elly Tumwine na Asiimwe wa Joint Anti-Terrorism Task Force (JATT), Abel Kandiho wa Chieftaincy of Military Intelligence (CMI), Don Nabasa ukuriye ingabo zirinda Perezida  (SFC), Grace Akullo dayirekita wa (CID), Abbas Byakagaba, Col. Frank Kaka Bagyenda dayirekita wa ISO n’abandi.

Urumva ko ari abapolisi bakomeye n’abasirikare bakuru bivuze ko n’undi akomeye ku rwego abo bariho ariko akaba yaragiye aho umugabo witwa Rasta witanze ku bushake mu maboko ya polisi akavuga ko ariwe wari utwaye moto imwe muzakoreshejwe mu kwica Andrew Felix Kaweesi.

Umusirikare ukomeye wafashwe yagiye kureba Rasta aho afungiye amubaza amafaranga ashaka yose kugirango ahindure ubuhamya yavuze maze Rasta amaze kumwumva aricecekera arangije asaba kumutwara mu kanama kabo basirikare bakomeye barimo na Minisitiri w’umutekano Gen.Elly Tumwine ko hari ubuhamya bushya ashaka gutanga.

Bahise bamujyana muri ako kanama kuko gahura nyuma y’igihe runaka bumvikanye bakreba ibimenyetso bishya bamaze kubona n’uburyo abafashwe bazagezwa mu rukiko.

Rasta bamutwaye baziko hari ubuhamya bushya agiye gutanga bamugejeje imbere y’akanama gashinzwe gukusanya ibimenyetso n’ubuhamya nkuko twababwiye abakagize, Rasta ahagejejwe yatangiye gutongana cyane avuga ko yemeye kwitanga mu maboko ya polisi kuko yumvaga umutima umushinja ko ibyo yakoze ataribyo.

Yakomeje atongana avuga ngo ibyo mukora sibyo bamubajije ibiki ati kuki mutangiye kunsaba ngo mbabwire amafaranga nshaka kugirango mpindure ibyo navuze?.

Bose batangiye kurebana ku maso hanyuma umwe muri bo abaza Rasta ati ibyo uvuga n’ibiki?ninde wakubwiye kuguha amafaranga ngo uhindure ibyo wavuze?ahita atunga urutoki muri ba kibamba bicaye imbere ati uwo.Uwo musirikare nkuko Bukedde ibivuga ako kanya yahise afatwa arafungwa bakaba barimo kumukoraho iperereza.

Leave a Reply