Umunyamakuru Rutamu yasezeye ku kazi k’itangazamakuru kubera ibyo yavuze ko ikipe ya Argentina nidatwara igikombe azarivamo

Amakuru yatangiranye n’icyumweru nay’Umunyamakuru Rutamu Elie Joe wamamaye mu biganiro by’imikino, yamaze gusezera mu mwuga w’itangazamakuru  mu buryo bwa burundu ahitamo gushaka ibindi yakora.

Rutamu yavugiye kuri radio yakoreraga yitwa radio 1 avuga ko ikipe y’igihugu ya Argentina nidatwara igikombe cy’Isi azasezera mu itangazamakuru ,ubu akaba yashyize mu ngiro ibyo yavuze nyuma y’uko ikipe ya Argentina itatwaye icyo gikombe.

Rutamu yamaze gusezera ubuyobozi bwa Radio1 ndetse nkuko byagaragaye zimwe mu nshuti ze bakoranaga bamwifuriza kuzagira ibihe byiza mu bundi buzima agiye gutangira.Amakuru aravuga ko Rutamu yagiye gushaka ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko ryo kujya agurisha abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga akabyiga nk’ushaka kubikora by’umwuga.

Ishuri ashaka kwiga rishobora kuzaba muri kimwe mu bihugu by’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo nyir’ubwite yagiye bucece.

Uyu musore azibukirwa cyane ku bumwe bwe mu kazi na mugenzi we Rugimbana Theogene. Aba bombi bazwiho ubuhanga, by’akarusho iyo bicaranaga kuri micro za Radio wumvaga ibintu bibaye mahwi ari nayo mpamvu ahanini Radio umwe muri bo akoreye ihita itumbagira ku byerekeye urujya n’uruza rw’ibigo byamamaza.

Rutamu yanyuze kuri Radio Flash, Isango Star aho yavuye kuri Radio Rwanda hanyuma muri Gicurasi 2016, we n’impanga ye mu mwuga Rugimbana Theogene banoza umugambi wo kwimukira kuri Radio1 aho bari bamaze kwigarurira ababumva batari bake.

Hari abandi baratangiye gushaka gukora umugambi wo kwandika basaba Rutamu kwisubiraho umugambi wo gusezera ku kazi ke agakomeza kugakora kuko bamukunda ariko uwo mugambi ntiwakomeje.

 

Leave a Reply