ISO na CMI bavumbuye amajwi y’abishe Kaweesi n’ibyo bavuganaga n’abapolisi bakuru

Amakuru aturuka mu nzego zishinzwe umutekano muri Uganda aravuga ko hari amajwi y’abantu bishe Kaweesi yavumbuwe ,ibyo bavuganaga n’abapolisi n’uburyo bahamagaranye inshuro 31 zose.

Ikinyamakuru cya Bukedde dukesha iyi nkuru kivuga ko abishe Andrew Felix Kaweesi bibagiwe kuzimya Telephone ya Kaweesi kuko bamurashe ayivugiraho hanyuma barayitwara ariko bibagirwa kuyizimya ikaba yarafataga amajwi y’ibyo bavuga.

Umwe mu bishe Andrew Kaweesi yahamagaye umwe mu bapolisi bakuru utavuzwe amazina ye amubwira amubwira mu rurimi rw’ikigande ngo “Afande omulimu guwedde”.Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo Afande akazi kararangiye ,Afande nawe mu majwi ye avuga mu cyongereza ngo ‘you mean Kaweesi is done-thank you’bishatse kuvuga ngo uravuga ko Kaweesi birangiye ?urakoze .

Kaweesi yarashwe avugira kuri Telephone ye abamwishe barayitwara ariko bibagirwa kuyizimya igumaho kugeza igihe umuriro washizemo irizimya ariko yari yafashe byinshi abamwishe bavugaga kuko ikoranabuhanga ryakoreshejwe kureba abari bayifite aho banyuraga hose bayireba.

Andrew Felix Kaweesi wishwe

Imirongoti y’amatelephone yerekana ko abamwishe bavuye I Kulambiro aho bamwiciye bajya I  Kisaasi barahava  baca ahitwa Kyanja batungukira ahitwa Kitetikka ku muhanda ujya  Gayaza aho bakereza ihene.

Bavuye aho berekeje mu Mujyi wa Kampala banyura Mpererwe, Kanyanya barakata banyura ku ishuri rya Quality no kuri Bahai i Kikaaya batungukira  Kisaasi Bukoto barambuka basubira i Kulambiro.

Amwe mu majwi yafashwe harimo abavuga igiswahiri n’urugande ,umwe avuga ko amasasu bamurashe ari make bongere bamurase andi.

Abamurashe barongeye baramurasa na bagenzi be 2 barimo umushoferi we wari mu mugambi wo kwica Kaweesi ariko aziko ko we bataribumwice n’uwamurindaga bose bituma babarasa amasasu 153.

Ibyo byafashwe kuri Telephone ya Kaweesi bihura n’ibyabasore 2 bafotoye abishe Kaweesi bakumva Gen.Kale Kayihura ashyizeho Miliyoni 100 ku muntu wese uzazana amakuru y’abantu bishe Kaweesi bityo kubera barimo gukanika imodoka yari yapfiriye hafi yahoo bamwiciye bityo bajyana amafoto kuri polisi bashaka ko bahembwa Miliyoni 100 ariko byarangiye batangiye gutotezwa umwe aratoroka ariko bamusanga iwabo bamwica bamukaseho umutwe.

Undi ubu ari mu maboko ya ISO akaba arimo kuyifasha kuyibwira uko byagenze ndetse na Telephone zaba basore bamakanika zasangwanywe umwe mu bapolisi bakuru bakoreraga Gen.Kayihura witwa Kitagenda bakoresha ikoranabuhanga amafoto aragaruka.

Bamwe mu bapolisi bakuru ndetse na Gen.Kale Kayihura na SSP Nixon Agasirwe, ACP Jonathan Baroza wari wungirije Kayihura ariko akaba yaratorokeye Algeria aho Kayihura yari yaramwohereje nyuma yo kumva ko ashinjwa ,abandi bakaba babazwa uburyo bihutiye kugera aho Kaweesi yarasiwe kandi aho bagombaga kuba bari ari kure.

Baroza ubu bikaba bivugwa ko yaba yarahungiye muri Turkey nyuma yo kohereza maneko za Uganda muri Algeria muri Ambasade ya Uganda bakamubura ariko akaba arimo gushakishwa kugirango afatwe.

Muhungu John –Kampala

 

Leave a Reply