Gen.Salim Saleh yasuye Gen.Kayihura mugihome aho afungiye ibyo baganiriye Kayihura arabyanga

Amakuru ya Gen.Kale Kayihura n’urupfu rwa Andrew Felix Kaweesi akomeje kuvugwa cyane ndetse hamaze gufungwa benshi ariko agezweho ubu ni uko Gen.Salim Saleh yasuye Gen.Kayihura mu gihome aho afungiye I Makindye mu kigo cya gisirikare amusaba kwemera ibyaha kugirango ababarirwe.

Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare nyuma y’umunsi wo kuwa mbere ubwo abasirikare bakuru bateranye bagakora inama yiga ku kibazo cya Gen.Kale Kayihura bikaba bivugwa ko imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama ari uko bagira inama Gen.Kale Kayihura akemera ibyaha ashinjwa kugirango ababarirwe ariko ibyo Kayihura akaba yabiteye utwatsi avuga ko yiteguye kujya mu rukiko akaburana.

Gen.Salim Saleh akaba ariwe wahawe uburenganzira bwo gufata Gen.Kale Kayihura no kumubaza ibibazo byose bijyanye n’ibyo aregwa mbere yo kumushyikiriza urukiko rwa gisirikare.

Gen.Salim Saleh akaba ariwe wayoboye igikorwa cyo gusaka urugo rwa Gen.Kale Kayihura akaba yari yicaye mu modoka ifite fime yari iparitse ku gipangu cyo kwa Kayihura yohereza abasirikare binjira mu nzu barayisaka yose basangamo byinshi harimo icyuma cya genzuraga amatelephone y’abayobozi bakuru barimo na Perezida Museveni n’Abadepite n’Abaminisitiri bose bakaba bibazo icyo cyuma aho Gen.Kale Kayihura yagikuye kandi gihenze cyane bivugwa ko cyaguzwe muri Algeria.

Kwa Gen.Kale Kayihura bakaba nanone barasanzeyo icyumba cyuzuye amafaranga y’ubwoko bwose n’imbunda n’ibindi byinshi ibyo byose bakaba barimo kumubaza aho yabikuye ariko akaba abazwa n’abasirikare arusha amapeti ariko Gen.Salim Saleh akaba aba yicaye ku ruhande atavuga ashaka kumva ibyo bamubaza niba abisubiza cyangwa asuzugura abamubaza.

Mbere yaho mu minsi ishize abandi basirikare bari ku rwego rumwe na Gen.kale Kayihura barimo Gen Elly Tumwine, na Chief of Military Intelligence, Brig Abel Kandiho baganira ku bibazo bivugwa kuri Kayihura bavuga ko byari bigamije guhirika igihugu.

Gen.Kale Kayihura akaba yarahawe inzu afungirwamo bitandukanye n’abandi basirikare n’abapolisi bafashwe barimo na SSP Nixon Agasirwe n’abandi benshi bityo Kayihura akaba atambara umwambaro w’imfungwa nk’abo bagenzi be bafunzwe ndetse akaba yambara ikoboyi y’ubururu n’inkweto za sandal ,akaba asoma ibinyamakuru ndetse akaba afitemo intebe abamusura aho bicara na Televiziyo areberaho amakuru n’izindi gahunda.

Abantu batangiye kwibaza impamvu bashaka ko Gen.Kale Kayihura bamusaba kwemera ibyaha kugirango asabe imbabazi ababarirwe niba koko ari impuhwe bamugiriye cyangwa ari ukumushuka kugirango bamukoreshe ibyo bashaka?.Bamwe baravuga ko Gen.Kale Kayihura n’ubwo yaba yarakoze amakosa ariko yakoze byinshi cyane akorera Ishyaka rya Perezida Museveni NRM ko ibyo yakora byose Museveni akwiye kumubabarira ariko hakaba abandi bavuga ko abandi basirikare bakuru barakaye cyane ibyo kumuha imbabazi bitakunda.

Gen.Kale Kayihura akaba ashinjwa kugambanira igihugu cye ndetse akaba ashinjwa urupfu rwa Andrew Felix Kaweesi ,abantu bakaba biteguye kumva yagejejwe mu rukiko ibyo ashinjwa n’uburyo aziregura dore ko imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ishaka ko agezwa mu rukiko akabura n’ubwo ibyo gusaba imbabazi yabyanze.

Leave a Reply