Kigali: Umumotari yarashwe agerageza kwambura imbunda umupolisi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umupolisi yishe arashe umumotari wagerageje kumurwanya no kumwambura imbunda nyuma yo kurenga ku mabwiriza akanga guhagarara mu muhanda i Kabuga mu Mujyi wa Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2018.

Umumotari w’imyaka 26 yarasiwe i Kabuga ahagana saa tatu n’iminota 20, ubwo yageragezaga kurwana n’umupolisi nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Badege Theos, yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Abantu bose babuzwaga gutambuka mu muhanda, umumotari aranga kugeza ubwo bamubwiye kuva kuri moto nk’abandi ashaka kuyitwara ku ngufu ndetse yari afite amahane. Nyuma yo kumukura kuri moto bakamwambika amapingu ngo barebe ikibazo gihari kuko yashoboraga no gusaba imbabazi bakazimuha, yahise yiruka.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege

Yakomeje agira ati “Yavuye ku muhanda wa kaburimbo yiruka asa n’ugana i Masaka anyura mu ngo z’abaturage no mu tuyira twa bugufi. Kuko yari amaze kwambara amapingu umupolisi yamukurikiye, undi yanga guhagarara aza kumufatira muri metero nka 800.”

Umumotari ngo yabonye ko umupolisi amusatiriye ahita aca bugufi nk’ugiye gusaba imbabazi, ariko yongera gushaka kumurwanya.

CP Badege ati “Umupolisi aramufata ngo amuzamukane ariko ahita ashaka kumushikuza imbunda ahita yongera kwiruka, muri uko kurwanira imbunda nibwo yarashwe.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro kugira ngo abaganga bakore raporo mu gihe abagenzacyaha batangiye iperereza ryimbitse ku rupfu rwe no kureba abarigizemo uruhare n’uburyo byakozwemo.

 

 

Leave a Reply