Abakoresha umuhanda Kigali-Gatuna bajya Uganda basabwe kongera kunyura Kagitumba wangiritse bikomeye

Uyu munsi nanone abakoresha umuhanda wa Kigali – Gatuna nk’umwe mu y’igenzi mu bwikorezi mpuzamahanga ku Rwanda, bongeye guhura n’ibibazo by’umuhanda kongera kwangirika bikomeye hakurya muri Uganda, bagomba kongera kunyura i Kagituma .

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Giciurasi 2018, Polisi y’’u Rwanda yatangaje ubutumwa bumenyesha abakoresha uwo muhanda ko utari nyabagendwa nk’ibisanzwe.

 

Yagize iti “Polisi y’u Rwanda iramenyesha abakoresha umuhanda Kigali-Gatuna bajya Uganda, ko kubera inkangu zangije uwo muhanda ku gice cya Kabale ahitwa Kyonyo muri Uganda, umuhanda si nyabagendwa. Abava mu Rwanda barasabwa kunyura Kagitumba.”

Abakoresha uyu muhanda baherukaga izi mpinduka ubwo ku wa 14 Gicurasi 2018 imvura yawicaga mu Murenge wa Cyumba, Akagari ka Rwakojo, amakamyo awukoresha ava Kigali cyangwa Uganda yerekezwa ku muhanda wa Kagitumba.

Ibi ariko ntibyamaze iminsi kuko ku wa 17 Gicurasi wari wamaze gusanwa byihuse.Ibiza bikaba bikomeje guteza ibibazo bitandukanye birimo no guhitana ubuzima bw’abantu .

Muri kilometero enye uvuye ku mupaka w’u Rwanda, niho uwo muhanda wangirikiye kubera imvura nyinshi.

Ku ruhande rwa Uganda, Umuvugizi wa Polisi Emilian Kayima, yatangarije Chimpreports, ko inzego zibishinzwe ziri gukora ibishoboka byose ugasanwa vuba ariko abawukoresha bahawe indi nzira bakwitabaza.

Yagize ati “Abakoresha umuhanda baragirwa inama yo kunyura mu muhanda mushya wuzuye wa Ntungamo – Mirama Hills ukagera mu Rwanda.”

 

 

 

Leave a Reply