Umuhanzi Davido agiye kuza mu Rwanda kumurika Alubumu ye yise Billion ariko abahanzi azakorana nabo n’imbarwa

Davido dusazwe tuzi nk’umuhanzi wicyamamare muri Africa no hakurya ya mazi magari  uturuka mugihugu cya Nigeria azaza mu Rwanda  kuwa gatanu   tariki 2 werurwe 2018 nibwo azaba ageze I Kigali umunsi uzakurikiraho nibwo azataramira abakunzi be.

Igitaramo Davido agiye  gukora mu Rwanda   ni  izenguruka arimo  mugihe ari  kwa mamaza album ye shyashya   yitwa  30 Billion iryo ni izina Davido yahisemo kwita iyo album ye icyo gitaramo kizitabirwa  na bahanzi batandukanye  bo mu Rwanda.Abahanzi  bazitabira icyo gitaramo harimo; charly na Nina , Riderman na yvan buravan .Amakuru yamuritswe n’Itoroshi avuga ko uyu muhanzi mu bitaramo agiye gukora hirya no hino muri Africa nkuko biteganijwe izina rya Alubumu ye n’iyo mafaranga ashaka gukura mu bitaramo ateganya gukora byose .

Ikinyamakuru Itoroshi cyagerageje kubaza umwe muri aba bahanzi uburyo batoranijwe mu bandi bahanzi kugirango babe aribo bazaririmbana mu gitaramo na Davido ariko ntibyadukunduye kuko Telephone zabo zitanyuragamo ndetse abandi zitanyuramo.

Abashaka kujya mugitaramo rwose ibiciro bihari nibyiza kuri buri wese ahasazwe ni 5000 muri VIP very important person ni 20000 noneho muri vvip very very important person ni 50000 .

Iki gitaramo kikazabera muri parikingi ya stade amahoro remera .

Uyu muhanzi ukunzwe cyane ufite  abafana benshi  bategereje  n’amatsiko  menshi cyane  ibyo abazaniye nibyo azabakorera doreko  iki gitaramo kizariribwamo na bahanzi bakuzwe mu Rwanda kandi bafite indirimbo nyishi zakunzwe n’izindi  shya zikunzwe n’abafana benshi .

 Twegereye umwe mu bafana ba David utarashatse ko amazina ye atangazwa atubwirako yishimye cyane kubona Davido yarahisemo  kuza kuririmbira mu Rwanda .

Umuhanzi Davido ntago ari ubwa mbere aje mu Rwanda ubu ikaba ari inshuro ye ya kabiri aje muri iki gihugu gikundwa cyane ndetse usanga bivugwa ko kigira abakobwa beza kurusha ibindi bihugu ku isi.

Uyu muhanzi umaze gukora izina afite indirimbo nyinshi cyane kandi zikunzwe ndetse hakaba hari n’izo yakoranye n’abandi bahanzi bakomeye muri Africa no ku isi ndetse akaba ari n’inshuti ya Christiano Ronaldo kuko hari n’indirimbo aririmbamo uyu mukinnyi w’igihangange ku isi.

Davido afite indirimbo yakunzwe cyane yitwa Tchelete yakoranye na Mafikizolo ndetse akagira indi yitwa Skeles yakoranye na Timaga nayo nziza cyane n’izindi nyinshi.

Irankunda Gisele

Giselekunda22@gmail.com

Leave a Reply