Ubwoba:Undi Mukobwa muri Uganda yafashwe mugwate agiye gusenga basaba umuryango we Miliyoni 5 barangije baramwica

Undi mukobwa yavuye mu rugo kuwa kane agiye gusenga kwa Apotre Kakande uzwi cyane abo mu muryango we bahamagarwa na nimero ye ya Telephone yitabwa n’umugabo arababwira ati turashaka Miliyoni 5 cyangwa twice umukobwa wanyu.

Umuryango wa nyakwigendera batangiye guhamagarana bashakisha Miliyoni 5 babonaho Miliyoni ebyiri n’igice (2.500.000Ugshs)bazoherereza abagizi ba nabi maze barabahamagara kugirango babaze niba ayo baboherereje bayabonye maze abagizi ba nabi bati kubera ko mubyinjijemo polisi ntimwirushye mwohereza andi aya arahagije.

Abagizi ba nabi bababwira ko ahubwo bajya mu bitaro bikuru bya Uganda byitwa Mulago mu buruhukiro bw’imibiri ariho bari busange umukobwa wabo.

Mu gafoto gato niwe Charity wishwe

Bagiye gushyingura nyakwigendera Charity

Uwishwe yitwaga Charity Genius Kyohairwe w’imyaka  33 akaba yishwe urupfu rubi ,umurambo we bakaba bawusanze ahitwa Nalukolongo mu rutoki  ufite ikirere mu ijosi ndetse uziritse ku ntsina 2 ukuboko kumwe kuziritse ku ntsina imwe n’ukundi kuziritse ku yindi ntsinda.

Hafi y’umurambo basanzeho ikariso ye yari yambaye bikekwa ko abamwishe babanje kumusambanya bakabona kumwica.

Hejuru y’umurambo wa Charity bashyizeho indangamuntu 2 imwe ari iya Bashir Musuza utuye  Lugala muri Lubaga n’iya Lovisa Edinasi Kampi wa  Buyoka-Mauta muri Mayuge  Busoga bikekwa ko n’aba bashobora kuba barishwe naba bagizi ba nabi.

Umuturanyi wa Charity witwa Aggie Nalubega yabwiye itangazamakuru ko Charity yavuye mu rugo saa tatu za mugitondo ajyanye n’umumotari nawe basengana kwa Kakande.

Musaza wa Charity witwa Godwin Ahwera we yabwiye ibinyamakuru ko kuwa kane umunsi Charity abura abamwishe bahamagaye nyina witwa Grace  mu masaa tanu z’ijoro bakoresheje Telephone ya Charity nyina yitaba aziko yitabye umwana we agiye kumva yumva yitabwe n’umugabo aramubwira ati umukobwa wawe nitwe tumufite batwita (Super Killers)nyina yumva umwana we arimo kurira cyane maze bamubwira ko bashaka Miliyoni 5.

Bamubwiye ko niba batazibonye izo Miliyoni 5 bamwica maze nyina wa Charity atangira guhamagara abo mu muryango batangira guterateranya kugirango baramire umwana we wafashwe bugwate bwagiye gucya kuwa gatanu bamaze kubona Miliyoni 4 n’igice (4,500,000/-)haburaho ibihumbi 50.

Musaza wa Charity Ahwera yavuze ko bakoranaga na polisi ibyo bakoraga byose ndetse zigeze saa tanu zamanywa baherereza abagizi ba nabi andi Miliyoni ebyiri n’igice kuri Telephone bari bahawe ari mu mazina ya Kasifa Nyakaisiki 0780255737.Polisi nayo yavuganye n’abagizi ba nabi kugirango yemere ko atari abantu wenda bayibeshya basanga ari ukuri.

Ikibabaje ni uko ibi byose byabaga gutyo Charity bamwishe kare kuko umurambo aho abantu bawusanze bahise bawutwara mu bitaro bya Mulago aribwo abagizi ba nabi bamaze kubona icyo bashakaga bahise babwira abo mu muryango wa Charity bati ntimwirushye cyane umurambo wanyu mujye kuwushakira Mulago ubu niho uri urabategereje.

Umuryango wa Charity wagiye gushakira mu bitaro bya Mulago ariko bavuga amazina ye bagasanga mu bitabo bandikamo abapfuye ayo mazina atarimo kubera ko aho bamusanze yishwe bari bamushyizeho indangamuntu y’undi muntu ayo mazina ari kundangamuntu niyo mu bitaro bari banditse bityo baramubura barataha.

Bwaracyeye basubirayo batwaye amafoto ye maze basanga umurambo wa Charity ariho uri bawukurayo bajya kumushyingura na Miliyoni 5 bazitwaye.

Charity yari yaratandukanye n’umugabo we witwa Monday Baturaine babyaranye abana 2 Henric Atwine w’imyaka  3, na Angel Batulayine w’imyaka 7.

Polisi ya Katwe yakurikiranaga ibi byose ikaba yamaze gufata uwahoze ari umugabo wa Charity kugirango ayifashe mu iperereza kugirango barebe ko abo bagizi ba nabi bishe Charity bafatwa.

Ibi bibaye hashize igihe gito nanone abagizi ba nabi bafashe bugwate umukobwa witwa Suzan Magara bagasaba umuryango we Miliyoni y’Amadorari bakabahaho ibihumbo Magana abiri y’Amadorari ariko bikaba ibyubusa bakamwica.

Ibi bitangiye gutera abantu ubwoba kubera ko ubwicanyi nk’ubwo bumaze gutera indi ntambwe kandi polisi n’izindi nzego ntizigire abo zifata ngo bahanwe byintangarugero ,ndetse na Andrew Felix Kaweesi wari wungirije umukuru wa Polisi Gen.Kale Kayihura uherutse kwirukanwa nawe yishwe n’abantu bataramenyekana n’ubwo hafashwe benshi arashwe amasasu 27 yose ndetse n’uwamurindaga n’umushoferi we bose barapfa.

Muhungu John –Kampala

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *