KIGALI UNITY PROTOCOL ASSOCIATION: Ihuriro ryishyize hamwe mu gutanga serivisi inoze rigiye guca agahigo ko gutanga sirivise nziza kandi zihuse mu mihango itandukanye

Kigali Unity Protocol Association ni ihuriro ryashinzwe n’urubyiruko rwishyize hamwe mu rwego rwo kunoza neza imitangire ya serivisi igaragara mu mihango itandukanye aho twavuga nko mu bukwe, inama, kwamamaza gutandukanye guhuriza hamwe imbaga nyamwinshi ndetse n’indi mihango iri mu ngeri zose zitandukanye. Abenshi mu bagize iryo huriro ni abanyeshuri biga muri KIM University.

Twasuye uru rubyiruko aho ruherereye mu Murenge wa Nyarugunga muri Kaminuza ya KIM batuganiriza bimwe mu bikorwa bamaze kugeraho nyuma yo kwishyira hamwe bagahuza uyu mugambi.

Umutoni Angelic, uhagarariye iri huriro yadutangarije ko iri huriro ryashinzwe mu kwezi k’Ukwakira 2016 nyuma yo kubona uburyo imihango itandukanye irangwamo imikorere itari myiza nk’uko abantu babyifuza, hanyuma we na bagenzi be   bigira inama yo gushinga ihuriro rizajya ritanga serivisi inoze kandi yihuse muri iyo mihango itandukanye bakishyurwa .

Amafoto atandukanye y’abakobwa n’abahungu bagize ihuriro

Iri huriro nyuma y’umwaka urengaho amezi make rimaze rishinzwe rimaze kugera kuri byinshi cyane cyane ubunararibonye ryagiye ryungukira mu gukora mu mihango itandukanye nko mu bukwe butandukanye, inama zagiye zihuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye ndetse no mu bindi bikorwa byerekeye kwamamaza urugero nko mu iyamamaza ry’Umukandida wa FPR-Inkotanyi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika PAUL KAGAME ryabereye mu karere ka Gasabo i Bumbogo ndetse no mu irahira ry’umukuru w’igihugu. Aho hose hatandukanye bagiye bahakura certificat zo gutanga serivisi nziza kandi inoze.

Iri huriro rikaba ryishimira intambwe rimaze gutera aho rimaze gutanga serivisi nziza mu bukwe busaga 40 mu mwaka n’amezi make rimaze rishinzwe rikaba na ndetse rimaze guha urubyiruko rukubiyemo abasore n’inkumi 30 akazi aho ryashinzwe ririmo abasaga 7 gusa kandi rikaba rikomeje kwesa imihigo ku buryo bushimishije aho rigiye kubikora mu buryo bwa kinyamwuga rigahatanira n’amasoko akomeye.

Umwe mu bahaye akazi iri huriro utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Ikinyamakuru Itoroshinyayo ko abo basore n’inkumi yabonye bazi kwakira abashyitsi ndetse bazi no gutanga serivise nziza kandi zihuse ku buryo nabashimira buri wese wambaza amakuru yabo.

Mu Rwanda hashize iminsi ibigo bitandukanye ndetse na Leta havugwa ko serivise zidatangwa neza bityo iri huriro rikaba ryiyemeje kuba intangarugero mu gihugu hose.

 

Iradukunda Gisele

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *