Umuhanzi ukora akanatunganya indirimbo wajyaga avugwa cyane ko amaze gukorera abahanzi b’ibihanganjye yasuwe n’ikinyamakuru Itoroshi avuga abo yakoreye

Ku itariki ya 22 gashyantare 2018 nibwo Ikinyamakuru Itoroshi twasuye umuhanzi akaba anatuganya amashusho y’indirimbo izo arizo zose ufite situdiyo (studio)Ingenzi record  mu rwego rwo kumenya imikorere ye, urwego igezeho dore twajyaga twumva abahanzi bamuvuga ko azi gukora indirimbo neza.

Uyu muhanzi akaba yitwa Patrick Umuhuza amazina ababyeyi be bamwise akaba yitwa Lagaf nk’izina ryubuhanzi.

Lagaf  akaba akorera muri Stade Amahoro  mu muryogo wa nimero 13 ,bakaba bafite ishuri ryigisha ibinjyanye na muzika bo bakaba bakorera mu muryango wa 17 bakaba bigisha gufotora no gutunganya amashusho , gukamera mu bukwe no gucuranga ibindi byuma bya muzika bitandukanye.  

Twa mubajije niba hari abanyuze muri iryo shuri kuburyo byaba byarabagiriye umumaro, yadusubije ko bahari atubwira uwitwa Heavy Kiki akaba atuganya amashusho y’indirimbo hamwe n’undi witwa Holly Beat abo bose babanje guca muri iryo shuri.

Hakaba hari n’abandi bacuranga bakanaririmba mutubari dukomeye hano mu Rwanda.  Twamubajije niba hari indirimbo zaba zaragiye hanze zahakorewe atubwira ko zihari yakoze izo guhimbaza Imana, harimo amakorari atandukanye  urugero, Abarinzi, Nshobozwanumwami, Glory, Emawisi,  Pesari na Agape n’izindi zitandukanye.

Yakomeje atubwira ko yagiye akorera n’abandi bahanzi batadukanye baririmba hip pop harimo, Fireman, Bull dog, Green p, Diplomate , Jay polly , Bruce melody na Niyitegeka Gratien . Hakaba hari indirimbo yakoze harimo Jay polly n’abandi bahanzi batandukanye harimo n’iya  ya CHAN yaririmbwe muri cya gihe cy’umupira wamaguru. Ababashije kuyumva mubyukuri iyo ndirimbo yari nziza cyane nkuko bivugwa na Lagaf.

Abo ni bamwe mubahanzi yakoreye indirimbo yakomeje atubwira ko atari ibyo gusa ko hari indirimbo nawe yaririmbye zabashije kujya hanze harimo indirimbo yakunzwe cyane yakoranye na Recky Password yitwa Ambiance.

N’ubu iracyagaragara ku matelevisiyo yo mu Rwanda nka TV10, RTV na TV1. Ikinyamakuru Itoroshi kikaba cyaravuganye na Niyitegeka Gratien umwe mu bahanzi benshi twabwiwe ko bakorewe na Lagaf tumubaza niba Lagaf yaramukoreye indirimbo ze neza maze agira ati “Rwose nta kibazo twakoranye neza ndetse indirimbo zanjye yankoreye nka ese uraho na Mama zose zarakunzwe cyane”.

Irankunda Gisele na Umuhoza Samantha

 

Leave a Reply