Iradukunda Liliane wegukanye ikamba rya Nyampinga 2018 yatunguye abantu kubera uwo Bishop Rugagi yari yavuze ko ariwe azaba Nyampinga.

Umuhango wogutora Nyamping wabereye munzu mbera byombi ya Kigali convetion center  kuwa gatandatu taliki ya 24 Gashyantare 2018 Liliane Iradukunda niwe wabaye Nyampinga w’uRwanda.

   Mbere yuko Iradukunda yegukana ikamba rya Nyampinga batangiye kwiyamamaza mu Ntara zose ariko haba ijonjora bamwe mu bakobwa bagenda bakurwamo kubera bari badashoboye kugeza ubwo  basigaye ari  makumyabiri(20) .

Abo 20 bahataniraga ikamba rya Nyampinga   muri boot camp bahigiyemo ibintu byinshi cyane uko bakwiye kwitwara,umuco wa Kinyarwanda , bahigiye indangagaciro na kirazira bigishijwe gufashanya ndetse basuye ahantu hatandu kanye muri  boot   camp arimo n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi no kujya kureba imipira kuri Stade Amahoro n’ibindi bitandukanye.

 

  Nyuma ya boot camp abakobwa bose bari bafite ubwoba ariko Iradukunda Liliane we wabonaga nta bwoba afite asubiza neza ibyo abajijwe ndetse hiyongera ko yitwaye neza ndetse akaba ari mwiza bituma  yegukanaga ikamba rya Nyampinga             yungirizwa na Munyana Shanita nk’igisonga cya mbere naho igisonga cya kabiri ni Irebe Umunyana Natasha Ursule.  Miss irandukunda Liliane yatowe nka nyampinga wa garagaje ubwiza mu kwifotoza.

 Uyu Iradukunda Liliane rero wegukanye ikamba rya Nyampinga yasubizaga ibibazo bye neza kandi sibyo gusa kuko Iradukunda Liliane afite ubwiza akaba anafite umuco uranga abanyarwandakazi.

 Miss Iradukunda Liliane akimara kumenya ko ariwe wegukanye ikamba kwihanga byaramunaniye maze asuka amarira ararira kubera ibyishimo no gutungurwa.

 

 Nyuma yaho  Miss Iradukunda Liliane yashimye umuryango we ashima umuntu wese waba waramufashije muri urwo rugendo ashima abatoza babatozaga muri boot camp.

 Yongeye no gushima abakobwa 19 bari bari kumwe nawe kubera ukuntu babanye neza nawe kandi  yagarutse kushingano yiyemeje avuga ko azazamura ubukerarugendo bukorerwa mu gihugu kandi bushigiye ku muco.

Yabwiye  abo bari barikumwe bahatanira ikamba rya Nyampinga ko batagomba gucika intege ko bagomba gukora ibyo biyemeje gukora yasoje asaba ko bakomeza kumushyigikira mu rugendo atangiye.

 

 Bamwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga bavuye muri Boot camp baje muri Convention Center

 

Imodoka yahawe

Abagize akanama nkemurampaka

Abafana ba Iradukunda bari baje ari benshi

Miss Rwanda Iradukunda Lilianne  yahebwe imodoka yo mu  bwoko bwa Suzuki na cogebanque kuko niyo mutera nkunga ukomeye  akaba kandi azajya ahebwa amafaranga ibihumbi Magana inana buri kwezi.

 Nyampinga kandi akaba azakomeza kwambikwa na Ian boutique  akaba yarahawe itike ya Rwandair akazajya mu bihugu bitandukanye bigenderwamo na  Rwandair  byose  mugihe kingana n’umwaka wose .

Igishya kuri Miss Iradukunda Lilianne ni uko ariwe uhawe imodoka nziza kurusha abandi bose bamubanjirije kuva Cogebanque yatangira gutera inkunga iri rushanwa.

Ababyeyi ba Nyampinga Iradukunda nabo kuri uwo munsi bari baje kureba ko umwana wabo yatsinda bibabera amahirwe aratsinda maze bagaragaza ibyishimo bikomeye kubona umwana wabo aba Miss Rwanda.

Bamwe mu nshuti za Nyampinga Iradukunda biganaga nawe nabo batunguwe no kubona abaye Miss Rwanda ,umwe muribo yabwiye Ikinyamakuru Itoroshi ko birirwanaga ku ishuri ariko bari batazi ko yaba Miss Rwanda ati “Aradushimishije kandi atweretse ko byose bishoboka”.

Irankunda Gisele

 

 

Leave a Reply