Umutoza wa Manchester United umubyeyi we yitabye Imana

Umutoza w’Ikipe ya Manchester United Jose Mourinho mu ijambo ry’agahinda yavuze ko Ise umubyara witwa Felix yitabye Imana Ku cyumweru akaba yashyinguwe ahitwa uyu munsi tariki 27 Kamena 2017  Setubal muri Portugal.

Mourinho ari kumwe na se Felix witabye Imana

Umugore wa Jose Mourinho witwa  Matilde n’abana bakaba bamusanze mu gihugu cya Portugal mu muhango wo gushyingura Felix w’itabye Imana ku myaka 79.

Umutoza w’abazamu muri Manchester United Emilio Alvarez Blanco n’uwahoze ari umutoza w’ungirije wa Mourinho muri Real Madrid bakaba bitabiriye umuhango mu rwego rwo kwifatanya n’umushuti wabo mu byago.

Jose Mourinho yagize ati “Papa yari amaze amaze arwaye ariko ubwo Imana nuko yabishatse ko kuri iyi tariki azaba atakiri kumwe na twe Imana imuhe iruhuko ridashira”.

Leave a Reply