Umusore wihinduye umukobwa kugirango abone uko yiba abagabo yafashwe

 

Umusore w’imyaka 20 witwa Simon Akuti yafashwe na polisi nyuma y’uko bagenzi be bakuranye na we mucyaro baje mu mujyi wa Kampala bagasanga yiyambika nk’abakobwa.

Simon Akuti yari afite akazi akora mu ruganda Britania Factory iherereye Nakawa ndetse bagenzi be bakaba ariho bamusanze .

Abo bagenzi be nibo bagiye kuri polisi kumurega bityo polisi iramufata ndetse ijya kumufata aho yakodeshaga mu nzu ye basanzemo imyenda y’abagore gusa n’udukariso tw’abagore bamubajije impamvu yambara nk’abakobwa avuga ko kuva akiri muto yumvaga ashaka kuba umukobwa.

Hari abavuga ko yajyaga yiba abagabo bamujyanye bazi ko bagiye kwinezeza bagerayo bagasanga ari umuhungu ndetse bamwe abo arusha imbaraga yasugaga abavunaguye ,abakubise ingumi.Uyu musore wihinduye umukobwa akaba yarahinduye n’amazina ubu akaba yiyita Peace Akalo.

Muhungu John –Kampala

 

 

Leave a Reply