Ambasaderi wa Isreal mu Rwanda n’uBurundi na Ethiopia azitabira imurikagurisha ry’ubuhinzi

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda ,uBurundi na Ethiopia H.E. Mrs. Belaynesh Zevadia yatangaje ko azitabira imurikagurisha ry’ubuhinzi (Expo)ryatangiye uyu munsi Kuwa 22 Kamena 2017 rigasozwa Kuwa 27 Kamena ryateguwe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ribera ku Mulindi.

Mu itangazo Ambasade yasohoye ryohererejwe abanyamakuru na Israel Salomon yatangaje ko nyuma yo gusura imurikagurisha ry’ubuhinzi n’ubworozi Mrs.

Belaynesh Zevadia azagirana ikiganiro n’abanyamakuru (Interview).Amakuru avuga ko Israel ari igihugu cyateye imbere mu buhinzi kurusha ibindi bihugu ku isi hakoreshejwe technology.

Amakuru akomeza avuga ko igihugu cya Israel aricyo cyatangije uburyo bwo kuhira imyaka ndetse no gukoresha amazi mabi bakayabyazamo ameza yo gukoresha mu kuhira imyaka

( recycling, purifying and reuse of wastewater for agriculture purposes ).

Imurikagurisha ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda riba buri mwaka aho abahinzi n’aborozi bamurika ibihingwa byabo n’ubworozi bw’amatungo.Ambasaderi H.E Belaynesh Zevadia azitabira imurikagurisha ku cyumweru tariki 25 mu masaha y’igicamunsi n’indi minsi ibiri isoza akazajya aryitabira kugirango aganire ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi.Inkuru irambuye tuzayibagezaho ku cyumweru.

Gatera Stanley

Leave a Reply